AmakuruImikino

Rayon Sports yatandukanye na bamwe mu bakinnyi bayifashaga mur’iyi minsi

Ikioe ya Rayon Sports yatandukanye n’abakinnyi yatijwe na Raja Casablanca barimo Lahssaine Ayoub na Rharb Youssef ndetse barasubira muri Morocco.

Amakuru aravuga ko aba bakinnyi basabye gutaha ariko hari ibivugwa ko bombi birukanwe kubera imyitwarire mibi.

Ikipe ngo iri kubashakira uko basuhira iwabo muri Morocco ndetse ntabwo bazagaruka muri Rayon Sports.

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Rharb Youssef na mugenzi we bakiniraga Raja Casablanca yo muri Maroc ku masezerano y’umwaka umwe ku wa 26 Nzeri 2021.

Nkuko Fine FM ibitangaza,aba bakinnyi bigaragambije banga gukora imyitozo kubera ko uyu Ayoub yabuze umwanya mu ikipe ndetse ngo yavuze ko bamukoreye irondaruhu.

Youssef yakoranye ikiganiro n’Ikinyamakuru cy’iwabo cyitwa Sport 1 cy’iwabo akibwira ko muri Rayon Sports babayeho nk’abari muri gereza.

Yagize ati “Nta kintu na kimwe tugitecyerezaho ariko mu mibereho yacu ntituryama, kuva twahagera baduha ibiryo bimwe buri munsi kandi ntitwabonye umushahara w’amezi abiri nyamara turagerageza gutanga ibyo dushoboye mu mikino kugira ngo dusubire kuri rwego rwiza.”

Aba basore babwiye iki kinyakuru ngo “Turasaba indege nubwo zitagenda Raja Casablanca idushakire indege dutahe iwacu nidushake tureke gukina.”

Biravugwa ko Perezida wa Rayon Sports yabonye iyi nkuru,byatumye akoresha inama y’igitaranya komite bahita bafatiramo umwanzuro wo kwirukana aba basore.

Rayon Sports yabahaye imishahara yabo irangije ibirukana burundu mu ikipe nubwo umwaka bari basinye utarangiye.

Rharb Youssef w’imyaka 21, yaje muri Rayon Sports amaze imyaka ibiri akinira ikipe ya mbere ya Raja Casablanca.

Rayon Sports na Raja Casablanca zifitanye ubufatanye buzamara imyaka itatu kuva muri Nyakanga 2021.
Bukubiyemo ko Raja Casablanca izajya itiza abakinnyi Rayon Sports, ikayifasha mu bikorwaremezo, gukorera umwiherero muri Maroc, kongera imbaraga mu buvuzi, kuzamura impano ku ngimbi z’iyi kipe yaboneye izuba i Nyanza, imikino ya gicuti, ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger