Amakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yasinyishije Ally Niyonzima

Rayon Sports imaze gutangaza ko yamaze gusinyisha Ally Niyonzima wanyuze mu makipe atandukanye nka APR FC, AS Kigali na Mukura Victory Sports.

Ally Niyonzima unakinira ikipe y’igihugu Amavubi mu kibuga hagati yasinye amasezerano y’amezi 6 akinira Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 35 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ruyobowe na APR FC n’amanota 41.

Uyu munsi tariki ya 15 Mutarama 2020 ni bwo isoko mpuzamahanga ry’igura n’igurisha ku Rwanda riri bufungwe, amakipe yari yubatse ari menshi, ariko kuri uyu Rayon Sports ikaba isoje isinyishije Niyonzima Ally wageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo uyu mukinnyi wakinaga mu ikipe ya Al-Bashaer FC muri Oman yashyize umukono ku masezerano y’amezi 6 akinira Rayon Sports, ni ukuvuga amasezerano ye azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Ally Niyonzima yerekeje muri Rayon Sports nyuma y’uko yananiranwe na APR FC igahitamo kumurekura akajya muri Oman kuko we yavugaga ko hari ikipe yo muri Marroc yamwifuzaga .

Tariki 2 Kanama 2019 ubwo APR FC yerekanaga abatoza bashya ndetse n’abakinnyi bayo muri rusange, Gen. Maj. Mubaraka, umuyobozi wungirije w’iyi kipe ya gisirikare yagize ati ” Kuba mutamubonye hano ni uko atari uwa APR FC. Ally yadusabye gushakira amahirwe ahandi. Iyo umukinnyi afite ahantu yasabwe kujya mu rwego rwo kumurambagiza, tumuha amahirwe akagenda akagerageza. Iyo bitanamukundiye, nanone iyo aje tumubonamo ubwo buhanga, , tumuha amahirwe yo kongera kumwakira kuko APR FC ni umuryango…”

Icyo gihe byari byavuzwe ko APR FC yahisemo gutandukana na Ally kubera ko yayisabaga amafaranga menshi agera kuri miliyoni 18.

Icyo gihe Gen. Maj. Mubaraka yavuze ko ” Uvuze ngo APR FC yabuze umukinnyi kubera amafaranga, byaba ari ukwikirigita ugaseka.”

Ally Niyonzima akaba yerekeje mu ikipe ya Rayon Sports aho agomba guhatanira umwanya n’abandi bakinnyi basanzwe bakina mu kibuga nka Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Olokwei Commodore, Umar Sidibe na Kakule Mugheni Fabrice.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger