Amakuru

Rayon Sports yanyagiye Espoir FC ikomeza kotsa igitutu mukeba wayo

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kotsa igitutu APR FC iyiri imbere ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo kunyagira Espoir FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere wabereye i Nyamirambo.

Magingo aya inota rimwe rukumbi ni ryo ritandukanya APR FC na Rayon Sports, mu gihe shampiyona ibura imikino itanu ngo irangire.

Rayon Sports yaje ku kibuga isabwa gutsinda iriya kipe y’i Rusizi kugira ngo ikomeze gusatira mukeba wayo, dore ko yaherukaga gukora amakosa yo kunganya na Kiyovu SC 0-0 ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Rayon Sports yayoboye biyoroheye igice cya mbere cy’umukino wayihuje na Espoir FC, iza no kukibonamo ibitego bibiri. Ni ibitego byombi byatsinzwe n’Umunya-Ghana Michael Sarpong. Icya mbere yagitsinze ku munota wa 14, nyuma yo guhererekanya neza na Eric Rutanga cyo kimwe na Iradukunda Eric.

Igitego cya kabiri cy’umukino yagitsinze ku munota wa 19, ku mupira yari ahinduriwe na Ulimwengu birangira ashyize umupira mu izamu n’umutwe. Iki cyari igitego cya 13 uyu musore yari atsinze muri shampiyona.

Rayon Sports yakomeje kurusha Espoir mu mpande zose z’ikibuga ariko ntiyabona ikindi gitego mu minota 45 y’umukino, n’ubwo hari byinshi yakabaye yatsinze yahushije.

Iyi kipe y’umutoza Robertinho yakomeje kurusha cyane Espoir ya Makasi mu gice cya kabiri cy’umukino, inayibonamo ibindi bitego bibiri.

Umurundi Jules Ulimwengu yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 52 nyuma yo gucenga umuzamu wa Espoir, yongeramo ikindi ku munota wa 66. Ulimwengu uyu yahise yuzuza ibitego 16 amaze gutsinda muri shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka.

Ibi bitego bine byakurikiwe n’ikarita itukura yahawe umutoza Saidi Abed Makasi wa Espoir azira kutishimira imisifurire.

Espoir yagerageje gukina mu minota ya nyuma y’umukino, gusa ntiyashobora kubona igitego cy’impozamarira cyari kuyifasha gusubira i Rusizi.

Mu wundi mukino wabaye, Musanze FC yatsinze Etincelles FC igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane.

[team_standings 32825]

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger