AmakuruImikino

Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza i Maputo

Mu gitondo cy’iki Cyumweru tariki 15 Mata 2018 ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma mu Rwanda mbere yo mbere yo kwerekeza i Maputo muri Mozambique gukina umukino wo kwishyura na Costa do sol, umutoza Ivan Minnaert anemeza abakinnyi 19 agomba kumanukana na bo muri Mozambique.

Rayon Sports na Costa do sol bazacakiranira mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma ryo kwishakamo ikipe izerekeza mu matsinda ya Total Confederation Cup, umukino uteganyijwe kubera muri Mozambique ejobundi ku wa kabiri tariki ya 17 Mata 2018 guhera 19h00 zo muri Mozambique.

Nyuma y’imyitozo yari mu byiciro bitatu, Ivan Minnaert yabwiye abakinnyi ko muri 20 bakoze imyitozo ko hagomba gusigara umwe, Twagirimana Innocent akaba ari we wabuze amahirwe yo kuzurira indege yerekeza i Maputo mu murwa mukuru wa Mozambique.

Imyitozo ya Rayon Sports y’uyu munsi yibanze ku kwiga uburyo abataka batsinda ibitego, aho umutoza Ivan Minnaert yigishije abakinnyi ba Rayon Sports gutsinda ibitego bifashijije imipira iturutse ku mpande.

Aha wabonaga abakinnyi bo hagati batera imipira igana mu mpande bityo abakinnyi bakina mu mpande bagahita bayigabura ahagana muri penaliti abataha izamu bagakora ibishoboka bashaka ibitego.

Nyuma gato nk’iminota 30 ishize ni bwo abakinnyi 20 bari bahari bakozwemo amakipe abiri bakina hagati yabo ariko bakina igice cy’ikibuga.

Urutonde rw’abakinnyi 19 Rayon Sports izajyana i Maputo

1.Ndayishimiye Eric Bakame (GK, 1, C)

2.Nyandwi Saddam 16

3.Eric Rutanga 3

4.Mugisha Francois 25

5.Usengimana Faustin 15

6.Mukunzi Yannick 6

7.Shaban Hussein Tchabalala 11

8.Manishimwe Djabel 28

9.Christ Mbondy 9

10.Ndayisenga Kassim (GK, 29)

11.Mugabo Gabriel 2

12.Manzi Thierry 4

13.Niyonzima Olivier 21

14.Muhire Kevin 8

15.Ismaila Diarra 20

16.Irambona Eric 17

17.Mugume Yassin 18

18.Nahimana Shassir 10

19.Mutsinzi Ange Jimmy 5

Rayon Sports irasabwa kudatsindwa ibitego birenze 2 muri uyu mukino ikikatishiriza tike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup, dore ko umukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali yawutsinzemo Costa do Sol ibitego 3-0.

Abazamu ba Rayon Sports mu myitozo.
Rutanga Eric Akram
Kizigenza Shabani Hussein Tchabalala umwe mu bahetse Rayon Sports muri aya marushanwa.
Kevin Muhire ku mupira.
Ramadhan yereka Bakame na Khassim uko umuzamu wa nyawe afata umupira.

 

Amafoto: Inyarwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger