Imikino

Rayon Sports yahinduye uburyo bwo kugura amatike, ibisanisha n’ibyiburayi

Rayon Sports igiye gutangira gushyiraho uburyo abashaka kureba imikino  bakwishyurira rimwe umwaka w’imikino akajya areba imikino iyi kipe yakiriye biciye ku ikarita ya ‘Season Card’.

Ubu buryo bwo kugurira rimwe ikarita yo kureba imikino ya Rayon Sports buzatangira  gukoreshwa muri uyu mwaka w’imikino ubwo shampiyona izaba isubukuwe.

Ibi byari bimenyerewe ku mugabane w’U Burayi aho abafana bagura ikarirta yo kureba imikino yose iba iteganyijwe kuba muri uwo mwaka, shampiyona ijya gutangira ikipe yaragurishije amatike y’umwaka wose, umuntu akajya ajya kureba umupira yitwaje ikarita gusa yaguriyeho iyo tike.

Itangishaka Bernard umunyamabanga wa Rayon Sports mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuzeko  hari amakarita yo mummyanya y’icyubahiro azajya agura ibihumbi 100, nay’  ibihumbi 50.

Yagize“twarebye uburyo twakorohereza abantu kujya babona tike y’umwaka wose w’imikino bitewe n’uko hari abajya bagira ubunebwe bwo kujya kugura amatike, amakarita ahari ni aya VVIP azajya agura ibihumnbi 100, aya VIP azajya agura ibihumbi 50. Aya mbere azasohoka ku wa mbere akaba azacuruzwa biciye mu maFan Clubs.”

Si aya makarita gusa kuko aya makarita azasohokana n’andi makarita ariko yo atari ayo kwinjira muri stade ahubwo ko ari ayo gutangiraho amafaranga yo gufasha ikipe kubabishaka., ayo makarita yo akazaba agura 5000, 10000 na 20000, uretse kuba ari mu rwego rwo gufasha iyi kipe bizaba ari no mu buryo bwo kumenya nyir’izina abakunzi b’iyi kipe uko bangana.

Bernard yanavuzeko nta bibazo byo kwinjira kuri stade bizahaba kuko ubuyobozi bwa Rayon Sports buzabyumvikanaho nabasanzwe bishyuza kuri stade kuburyo bazashyiraho aho abafite aya makarita bazajy binjirira.Biteganyijweko aya makarita azatangira gukora ubwo shampiyona hano murwanda Azam Rwanda Premier League izaba isubukuwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger