AmakuruImikino

Rayon Sports yaguze umukinnyi wa Sunrise FC uri mu bafite ibitego byinshi

Rayon Sports yaguze Jules Ulimwengu wari umaze igihe gito muri Sunrise FC, imutangaho angana na miliyoni 8.

Ulimwengu yari amaze amezi atandatu gusa muri Sunrise FC, mu mikino 12 yayikiniye yabashije kuyitsindira ibitego 9.

Rutahizamu Jules Ulimwengu yemeye gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2, yaguzwe miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda , 5  ziba ize ku giti cye.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo umunyamabanga wa Rayon Sports Itangishaka Bernard King, yahagurutse i Kigali yerekeza mu karere ka Nyagatare aho yagiye gushaka urwandiko rwemeza ko ikipe ya Sunrise FC irekuye rutahizamu wayo Ulimwengu Jules w’imyaka 19.

Aya masezerano Jules Ulimwengu azayashyiraho umukono avuye muri Niger aho ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Burundi ‘Intamba ku rugamba’ y’abatarengeje imyaka 20, aho bagiye kwitabira igikombe cya Afurika cy’ingimbi.

Ulimwengu na bagenzi be bazatangira iyi imikino kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2019, bakina na Nigeria.

Jules Ulimwengu ni w’umurundi ariko akaba anafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, Rayon Sports yamuguze mu rwego rwo gushaka umusimbura wa Bimenyimana Bonfils Caleb wamaze kwerekeza ku mugabane w’u Burayi. Caleb ni uwa kane mu bakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda ya 2018/2019 n’ibitego 7.

Jules Ulimwengu yemeye gusinyira Rayon Sports
Ni rutahizamu witezweho gutsinda ibitego
Twitter
WhatsApp
FbMessenger