AmakuruImikino

Rayon Sports na Airtel-Tigo Rwanda basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Kuri uyu wa gatanu ku wa 29 Kamena 2018, Sosiyete y’itumanaho ya Airtel-Tigo Rwanda na Rayon Sports basinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije kwagura imiyoboro yo kubonamo amafaranga binyuze mu bafana bakoresha iyi sosiyete.

Aya masezerano agamije kugira ngo abafana bose ba Rayon Sports baba abanditse n’abatanditse babone uburyo bwo gutera inkunga ikipe yabo binyuze mu mafaranga bakoresha bahamagara ndetse n’ayo bakoresha bagura bundle ya Internet.

Ku ruhande rwa Airtel-Tigo Rwanda, basanga aya masezerano ahuye n’intego za Airtel zo gutanga serivisi zihura n’ibyifuzo by’abakiriya bayo nk’uko Philipp Amoateng uyobora Airtel-Rwanda yabitangaje.

Amoateng yagize ati” Twishimiye kuba umufatanyabikorwa wa Rayon Sports, ikipe ya mbere ikunzwe mu Rwanda. Imibare igaragaza ko byibura muri buri rugo rwo mu Rwanda habarizwa umufana wa Rayon Sports. Bijyanye rero n’uko umubare munini w’abanyarwanda bakoresha terefoni zigendanwa by’umwihariko umyoboro mugari uhuriweho na Aitel ndetse na Tigo, turizera y’uko abafana ba Rayon Sports babonye mahirwe akomeye yo gutera ingabo mu bitugu ikipe yabo, bakayiha ubufasha bw’amafaranga.”

Ku rundi ruhande Paul Muvunyi wari uhagarariye Rayon Sports we asanga aya masezerano ari intambwe ikomeye yatewe, akaba yizera ko azatuma ikipe irushaho gukomera.

Ati” Twishimiye kuba umufatanyabikorwa wa Aitel-Tigo Rwanda kandi turizera ko abafana bacu bazagirirwa akamaro na Rayon Sports pack bahamagarana banasangizanya amakuru ya buri munsi y’ikipe yacu.”

Biciye muri aya masezerano, Airtel-Tigo Rwanda irashyiraho Rayon Sports Pack(Uburyo buzajya bufasha abafana ba Rayon Sports kugura ama Unites yo guhamagara na packs za internet). Uwifuza kugura iyi pack azajya akanda *699# ahabwe ama unites na Internet, kandi atange umusanzu ku kipe ye ya Rayon Sports.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger