AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports izasura Arsenal muri uyu mwaka ku bufatanye na Skol

Uruganda Skol Brewery Ltd Rwanda rusanzwe rukorana n’Ikipe ya Rayon Sports ya hano mu Rwanda,rwaamuritse amasezerano y’imyaka ibiri n’igice rwagiranye na Arsenal yo mu Bwongeleza ahamya imikoranire hagati y’impande zombie.

Muri aya masezerano, hakubiyemo kuba Arsenal izafasha uru ruganda kumenyekanisha (Kwamamaza) ibikorwa byarwo bitandukanye.

Nk’uko Skol isanzwe ari umufatanya bikorwa w’ikipe ya Rayon Sports, biteganyijwe ko nyuma y’aya masezerano, Rayon Sports izasura Arsenal mu Bwongeleza bitarenze Kamena uyu mwaka.

Aya masezerano yamuritswe kuri uyu wa Gatatu taliki ya 9 Mutarama 2019, ku cyicaro cy’uru ruganda kiri mu Murenge wa Kanyinya wo mu Karere ka Nyarugenge hanagaragazwa ko azagira uruhare mu kurushaho guteza imbere umupira wo mu Rwanda.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’uru ruganda Ivan Wulffaert, biteganyijwe ko aya masezerano azarangira muri Kamena 2021, akazarangirira rimwe n’ayo iyi kipe yasinyanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).

Ivan Wulffaert yanasobanuye impamvu bahisemo gukorana na Arsenal FC.

Ati “Twahisemo Arsenal kubera impamvu zirimo kuba iyi kipe isanzwe ikorana na RDB, kuba ari ikipe ikunzwe cyane ishobora kwamamaza ibicuruzwa byacu ku rwego rw’Isi kuko ikurikirwa n’abasaga miliyoni 88 z’abantu.”

Yakomeje avuga ko aya masezerano ya Skol na Arsenal akubiyemo kwamamaza ibicuruzwa byabo no guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda binyuze mu kohereza abatoza bayo bagakoresha imyitozo ikipe ya Rayon Sports, basanzwe bakorana no kohereza iyi kipe mu Bwongereza mu rugendoshuri rukubiyemo imikino ya gicuti.

Ati “Uyu mwaka w’imikino uzarangira iyi kipe yo mu Rwanda yavugaga Rayon Sports, yaragiye mu Bwongereza i London muri izi gahunda.”

Uyu muyobozi yemeje ko bigoye kuba Rayon Sports yagaragara iri gukina n’ikipe nkuru ya Arsenal avuga ko ahubwo izahura n’amakipe y’abato bayo nk’abatarengeje imyaka 23.

Muri Kamena nibwo biteganyijwe ko Rayon Sports izakorera urugendo shuri ku kibuga cya Emirates , akaba ari nako kwezi umwaka w’imikino mu Bwongeleza uzarangiriramo.

Anita Haguma, umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Skol Brewery Ltd Rwanda,yahamije ko umubare w’amafaranga batanze muri uyu mushinga batifuza kuwutangaza kuko hari ayo bazishyura n’ayo bazashora mu bikorwa atazwi umubare.

Umuyobozi w’uruganda rwa Skol yemeje ko Arsenal izafasha uruganda kwamamaza ibikorwa byarwo
Mu Ukuboza 2018 abayobozi ba Skol basuye Arsenal babonana na Vinai Venkatesham uyobora iyi kipe
Arsenal izafasha Skol kwamamaza ikinyobwa cyayo gishya Skol Select
Twitter
WhatsApp
FbMessenger