Rayon Sports inyagiye Heroes FC ishimangira umwanya wa 2, Police FC yo iratsikira

Umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Rayon Sports inyagiye Heroes yazamutse uyu mwaka ibitego 4-1 ihta ifata umwanya wa kabiri bidasubirwaho yari imaze iminsi isangiye na Police FC.

Muri uyu mukino waberaga mu Bugesera,Rayon Sports yeretse Heroes FC yari yayakiriye ko nayo ifite gahunda yo kwisubiza igikombe cya shampiyona ikomeje guhanganira na Mukeba wayo APR FC.

Ni umukino wagaragayemo ishyaka ryinshi kuko Heroes yatangiranye imaraga bigaragara ko ishobora guhagama Rayon Sports kuburyo iminota 40 y’igice cya mbere yose yarangiye nta kipe yari yinjiza igitego mu izamu ry’iyindi aho byasabye gutegereza umunota wa 43 w’umukino kugirango Rayon Sports ifungure amazamu ibifashijwemo na Michael Sarpong watsinze igitego cya mbere igice cya mbere kirangira gutyo.

Mu gice cya kabiri,umutoza Martinez yahise akora impinduka, Gilbert Mugisha wavunitse asimbuzwa Yannick Bizimana mu gihe Mirafa Nizeyimana yasimbuwe na Ciza Mugabo Hussein.

Ku munota wa 76 Bizimana Yannick yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Oumar Sidibe mu gihe ku munota wa 79 Oumar Sidibe nawe yahise ashyiramo ikindi gitego cya 3.

Muri uwo munota n’ubundi mu gihe Heroes ikibaza ibiri kuyibaho Iranzi Jean Claude nawe yanze kuviramo aho aterekamo igitego cya kane ku munota wa 80 ku mupira yahawe na Sarpong.

Ku munota wa 85 Aboubacar Uwiduhaye wa Heroes yabonye igitego cy’impozamarira cya Heroes umukino urangira Heroes ifite igitego 1 kuri 4 bya Rayon Sports bitumye ifata umwanya wa 2 mu yonyine ku rutonde n’amanota 28 mu gihe Police FC bari bawusangiye yo yatsikiye.

Ni mu gihe uwundi mukino wari utegerejwe kuri iki Cyumweru wari wahuje Police FC na Mukura VS Police ikaba yirangayeho nyuma yo gutsinda ibitego 2 mu gice cya mbere Mukura ikaza kubyishyurwa mu minota ya nyuma y’umukino ibifashijwemo na Abdoul Muniru na Iradukunda Bertrand

Ikipe ya Espoir FC nayo yanganyije na Marines FC I Rubavu ubusa ku busa, umukino wabonetsemo n’ikarita itukura ku ruhande rwa Espoir yahawe uwitwa Kyambade Fred, mugihe AS de Kigali itunguwe na Gicumbi FC ikayitsinda ibitego 2-1 ibifashijwemo na Dusenge Bertin naho 1 cya AS Kigali kigatsindwa na Nsabimana Eric bakunze kwita Zidane.

Rayon Sports yabanjemo

  • Nsengiyumva Emmanuel Ganza
  • Ndizeye Samuel
  • Rugwiro Herve
  • Rutanga Eric
  • Iradukunda Eric Radou
  • Nizeyimana Mirafa
  • Olokwei Commodore
  • Oumar Sidibe
  • Iranzi Jean Claude
  • Mugisha Gilbert
  • Michael Sarpong

Heroes FC yabanjemo

  • Twagirumukiza Clement
  • Mujyanama Fidele
  • Ntakirutimana Theotine
  • Munyentwali Charles
  • Imanishimwe Patrick
  • Masiri Laundry
  • Uwiduhaye Aboubakar
  • Murenzi Patrick
  • Dushimimana Olivier
  • Munyeshyaka Gilbert
Abasifuye umukino

Uko imikino yo kuri iki Cyumweru yagenze

Heroes FC 1-4 Rayon Sports

Police FC 2-2 Mukura VS

Marines FC 0-0 Espoir FC

Gicumbi 2-1 AS Kigali

[team_standings 61268]

Comments

comments