AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports ikoze amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup

Ikipe ya Rayon Sports yanditse amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze mu matsinda ya CAF Confederation Cup, nyuma yo gusezerera Costa do Sol yo muri Mozambique ku bitego 3-2, n’ubwo umukino wahuzaga aya makipe yombi urangiye Rayon Sports itsinzwe 2-0.

Rayon Sports yagiye muri Mozambique isabwa kudatsindwa ibitego biri hrjuru ya 2 dore ko umukino ubanza wari wabereye i Kigali wari warangiye iyi kipe ya rubanda nyamwinshi hano mu Rwanda itsinze ibitego 3-0.

Umukino w’uyu munsi watangiye Costa do Sol irusha cyane ikipe ya Rayon Sports, iza no kubona igitego ku munota wa 30 gitsinzwe na kapiteni wayo Isac Decarvalho.

Costa do Sol yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri kuri pemaliti, nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Mugabo Gabriel ku munota wa 35 w’umukino, ku bw’amahirwe iyi penaliti ntiyaje kwinjira mu izamu rya Rayon Sports.

Iyi kipe yo muri Mozambique yagumye kotsa Rayon Sports igitutu, binatuma ibona igitego cya kabiri ku munota w’inyongera wari ushyizwe ku gice cya mbere cy’umukino.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ibitego 2-0.

Byari ibyishimo ku bakunzi b’ubururu n’umweru.

Igice cya kabiri kigitangira, umutoza Ivan Minnaert yakuye mu kibuga Nyandwi Sadam ashyiramo Faustin Usengimana, mu rwego rwo gushaka igisubizo ku bitero iyi kipe yagabaga inyuze cyane ku ruhande rw’iburyo. Minnaert yanavanye mu kibuga Mugisha Francois yinjiza Kevin Muhire, mu rwego rwo kugerageza gushaka igisubizo hagati mu kibuga.

Izi mpinduka zatumye Rayon Sports itangira kugaruka mu mukino gake gake, gusa Costa do sol yakomezaga kureba uko yayiba umugonno ngo iyitsinde igitego cya gatatu, gusa ubwugarizi bwa Rayon Sports bwakomeje kwihagararaho umukino urangira ari 2 bya Costa do Sol ku busa, biha Rayon Sports gukomeza mu matsinda ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Hategerejwe kumenya itsinda iyi kipe izaba ibarizwamo muri iyi mikino, ibi bikazasobanuka nyuma ya tobora iteganyijwe kubera mu Misiri kuri uyu wa gatandatu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger