Amakuru ashushyeImikino

Rayon Sports igura abakinnyi n’imodoka bishaje bakabyita bishya: Minisitiri Nduhungirehe

Kuri uyu wa Gatandatu mu bijyanye n’amakuru y’imikino inkuru yasakaye imisozi yose ko imodoka ya Rayon Sports yagiriye ikibazo mu Butantsinda bwa Kigoma imanuka ijya mu Karere ka Nyanza ho mu ntara y’Amajyepfo aho yari igihe kwerekwa abafana babarizwa muri aka karere dore ko ari ku ivuko ry’iyi kipe bakunze gutazira Gikundiro.

Iyi modoka yari itwaye abayobozi batandukanye ba Gikundiro, nyuma yo kugira ikibazo cya tekiniki baje kuyigoragoza mu gihe kigera ku masaha abiri biranga.

Nkuko biri mu masezerano Rayon Sports ifitanye n’Akagera Business Group yazanye mu Rwanda iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 100, bahise bahamagaza umukanishi w’iki kigo i Kigali  kuko bagomba kujya bayikanikira ubuntu mu gihe cy’umwaka umwe, yahageze mu masaha y’umugoroba.

Inkuru ikimara kuba kimomo, mu banze kuripfana harimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, usanzwe ari umufana ukomeye wa Mukura VS yatanze igitekerezo kuri Facebook abaza umwe mu bo basangiye uru rubuga  impamvu abayobozi ba Rayon Sports bagura abakinnyi ndetse n’imodoka bishaje bakavuga ko ari bishya.

Nduhungirehe usa n’aho afana Mukura VS yagize ati “Ariko Alain Patrick Ndengera (umwe mu nshuti ze), ni kuki, haba mu kugura abakinnyi cyangwa mu kugura imodoka, abayobozi banyu bagura ibishaje babyita ibishya? Ikipe ikomeye nka Rayon kweli?”

Hari uwahise amusubiza amubwira ko hari bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bari inyuma y’iki kibazo ndetse babyungukiramo, maze Nduhungirehe amusubiza ko abafana babakuraho hagashyirwaho abakorera ikipe.

Nduhungirehe ari mu bayobozi bakunze gutanga ibitekerezo ku buryo bumva ibintu ku ngingo runaka haba mu myidagaduro, siporo n’ibindi, aherutse gutangaza ko atanga ibitekerezo nk’umunyarwanda ahubwo ataba atanze igitekerezo nk’umuyobozi.

Abandi bavuze ko iyi modoka bayizi mu makompanyi atandukanye ndetse ko abayiguze mbere yabananiye bitewe nuko igoye kuko ngo bisaba guhora ikanikwa, kuba inywa lisansi nyinshi ndetse ikaba ishyuha moteri bityo bigatuma inengwa mu buryo butandukanye.

Abandi nabo ntabwo babura kuvuga ko iyi modoka ishaje kandi ko kuba aba-Rayons bayita ko ari indege y’ubutaka bidakwiye kuko ngo baguze imodoka yari isanzwe mu muhanda kandi ko yanatwaye abagenzi batandukanye iba muri Matunda Express bityo ko atari ngombwa ko ikabirizwa cyane nk’imodoka idasanzwe i Rwanda.

Tariki ya 5 Ugushyingo 2018 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze amafoto y’imodoka muri gahunda y’iterambere ry’ikipe ifite abafana benshi mu gihugu no kugabanya amafaranga batanga mu gukodesha ngo batware abakinnyi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier.
Aho iyi modoka yari yapfiriye

Nduhungirehe akunze gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger