AmakuruImikino

Rayon Sports igiye gusinyisha umunya-Maroc wayigaragarije

Ikipe ya Rayon Sports ikunzwe na benshi muri Shampiyona y’u Rwanda, ifite amahirwe 90% yo kugarura umunya Marroc Youssef Rharb uri mu beza yari itunze mu mwaka w’imikino ushize mbere y’uko asubira iwabo.

Amakuru aravuga ko nta gihindutse,uyu musore wari umaze kwigarura imitima y’abakunzi ba Rayon Sports,azasesekara I Kigali muri uku kwezi,agafatanya n’abandi gushaka igikombe.

Tariki ya 14 Mutarama 2022, ni bwo Rayon Sports yemeje ko yatandukanye na Youssef Rharb na Ayoub Ait Lahssaine,yari yaratijwe na Raja Casabalanca mu gihe cy’umwaka umwe.

Ibi byabaye nyuma y’uko babwiye itangazamakuru ry’iwabo ko babayeho nk’abari muri gereza.

Youssef Rharb yakinnye imikino 10 muri Rayon Sports, ayitsindira ibitego bitatu ariko uburyo yakinaga byari ku rwego rwo hejuru ku buryo buri wese yemezaga ko ariwe mukinnyi mwiza kurusha abo bakinanaga.

Youssef na mugenzi we bakiniraga Rayon Sports kuva muri Nzeri 2021 nk’intizanyo binyuze mu bufatanye bw’imyaka itanu bwasinywe hagati yayo na Raja Casablanca muri Nyakanga 2021.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger