Amakuru ashushyePolitiki

Raila Odinga yavuze ko atazasinya urupapuro rushya yasabwe rwemeza ko yivanye mu matora

Kuwa 10 Ukwakira 2017, Raila Odinga yatangaje ko yivanye mu matora ya Perezida wa Repubulika ya Kenya agomba gusubirwamo kuwa 26 Ukwakira 2017, ndetse aza gusabwa gutanga urupapuro ruriho umukono we rusabwa n’amategeko gusa na n’ubu ntararutanga.

Raila Odinga yatangaje ko yivanye mu matora  ariko hari amakuru avuga nta rupapuro yigeze yandika ngo ashyireho umukono amenyesha Komisiyo y’amatora ko atakiri mu mubare w’abiyamamariza kuba umukuru w’igihugu cye Kenya abura iminsi mike ngo abe.

Uru rupapuro ruba rugomba gutangwa kuri komisiyo y’amatora  rugomba kuba rufite umubyimba wa 24A, ibi Raila ntiyigeze abikurikiza ahubwo yatanganze urupapuro rwose  yiboneye.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru riherutse kujya hanze aka kanama kigenga  gashinzwe amatora[IEBC] muri Kenya katangaje ko ibaruwa yakiriwe itujuje ibIsabwa ngo yemerwe, bakaba bavuga abakandida bose uko ari umunani harimo na Odinga aribo bari ku rutonde rw’abazahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ya Kenya.

N’ubwo aka kanama katangaje ibi ariko Raila Odinga yabaye ibamba avuga ko icyangombwa ari uko yatanze urupapuro ruriho umukono we.

Mu ruzinduko yagiriye mu Bwongereza kuwa gatatu tariki 11 Ukwakira[nyuma y’umunsi umwe yivanye mu matora], yaje kugira ikiganiro mu ihuriro nyunguranabitekerezo riri kubera muri iki gihugu yagiyemo ryabereye ahitwa Chatham House, avuga ko atazigera atanga urupapuro ari gusabwa na Komisiyo y’amatora ya Kenya.

Yavuze ko yumva adakeneye kongera kwandika urundi rupapuro kuko hari urwo yandikiye komisiyo y’amatora, akayibwira ko yivanye mu matora.

Raila Odinga muri iyi nama yagarutse ku bibazo byingutu biba mu matora yo muri Afurika.

Yavuze ko muri Afurika hakiri ibibazo bitandukanye bijyanye n’amatora kuko usanga yaba hari amategeko menshi adakurikizwa, yahise avuga cyane ku ndorerezi avuga akenshi ziza zikiherera mu mijyi minini y’ibihugu ziba zagiyemo  ntizigere no mu byaro kandi ariho hakunda kubera ibibazo.

Yagarutse ku bwisanzure avuga ko akenshi usanga amatora yo muri Afurika nta bwisanzure buba burimo mu by’ukuri kuko usanga hari abantu bamwe bahohoterwa kubera gushyigikira ishyaka runaka rihanganye na leta ndetse n’ibindi bitandukanye bituma Afurika ikomeza kudindira.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru akimara gutangaza ko yivanye mu matora, yavuze ko yivanye muri aya matora nyuma yo kubona nta mpinduka ziri gukorwa ngo amatora asubirwemo mu mucyo cyane ko ayari yabaye kuwa 8 Kanama 2017 yari yateshejwe agaciro kubera kurangwamo ibibazo bya hato  na hato.

Odinga yagize ati”Twabonye ko nta bushake bugaragara ku ruhande rwa IEBC [Komisiyo yigenga ishinzwe amatora] bukumira uburiganya mu matora nkuko byagaragaye mu matora yabaye mbere.”

Arongera ati Tumaze gusuzuma uruhande rwacu ku matora ateganyijwe , tumaze no kureba ku nyungu z’abaturage bose ba Kenya, akarere n’Isi muri rusange, tubonye ko ibyiza ari uko NASA[ishyaka rya Raila Odinga] yavana kandidatire muri aya matora.”

Yongeye no guhishamangira ko atajya guhatana kandi ibizava mu matora byaramaze kumenyakana.

Raila Odinga atanga ikiganiro
Twitter
WhatsApp
FbMessenger