Politiki

Raila Odinga yavuze itariki azarahiriraho kuyobora Kenya

Umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya yatangaje ko tariki 12 Ukuboza azarahira kuyobora  Kenya nka perezida ari nabwo iki gihugu kizaba kiri mu birori byo kwizihiza imyaka 53 kimaze kibonye ubwigenge.

Ibi Odinga yabitangaje nyuma yaho mu gitondo cyo kuruyu wa kabiri tariki ya 28 ugushyingo , muri Kenya habereye ibirori byo kurahiza Perezida mushya Uhuru Kenyatta wanatsinze Odinga . Ibirori bikirangira Odinga yahise atangaza itariki azarahiriraho.

Nkuko tubikesha Standardmedia , Odinga yagize ati:”Ntabwo ndi ikigwari, Nzarahira ku munsi w’ubwigenge , ndi perezida watorewe kuyobora Kenya.”

Irahira rya Raila Odinga yaritangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017, Nyuma gato y’uko Perezida Uhuru Kenyatta yari amaze kurahirira kuyobora iki gihgugu muri manda ye ya kabiri. Ubwo Odinga nawe yarimo ageza ijambo ku barwanashyaka be n’abamushyigikiye bari bahuriye ku kibuga cya Jacaranda aho yavuze ko kuri bo badafata Kenyatta nka Perezida ahubwo Perezida ari Odinga kandi uzarahira kuri 12 Ukuboza.

Odinga yhakomeje atangariza Standardmedia ko irahira rye ritazapfa ubusa nkirya Kiza Besigye warahiye kandi na Museveni yarahiye , cyangwa se Etienne Kisekedi warahiye na Kabila yarahiye maze bigapfa ubusa, maze Odinga avugako ahubwo azarfahira nka Mnangagwa wabaye perezida wa Zimbabwe akuye kubuyobozi Robert Mugabe.

Akoresheje indangurura majwi , yicaye hejuru y’imodoka , Odinga yavuzeko abarwanashyaka be batemeye Kenyatta ko ari perezida wa Kenya ahubwo ko Perezida wa Kenya azarahira ku munsi w’ubwigenge kuya 12 Ukuboza 2017.

Kenyatta yatowe n’amajwi 98% mu matora yo kw’itariki 26 ukwezi kwa cumi yitabiwe ku kigero cya  39% .

Mu ma saha ya saa tanu n’igice ku isaha yo mu Rwanda Umukuru w’urwego rw’ubutabera wa Kenya David Maraga yatangiraga umuhango nyirizina wo kurahiza Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Samoei Ruto bagiye kuyobora Kenya muri manda ya kabiri ari nayo ya nyuma izarangira mu 2022 nk’uko itegeko nshinga muri iki gihugu ribiteganya.

Mu rwego rwo kwakira indahiro y’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga Perezida Kenyatta ingabo z’igihugu cya Kenya KDF Uhuru Kenyatta warahiye uyu munsi , zabanje gukora igikorwa cyo kurasa urufaya rw’ ibisasu biremereye cyane .

Ibi birori by’irahira rya Perezida Kenyatta byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye bari bahagarariye ibihugu bigera kuri 40 barimo abakuru b’ibihugu 13 aribo Perezida Kagame , Yoweri Museveni wa Uganda, Ian Khama wa Botswana, Edgar Lungu wa Zambia, Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Hage Geingob wa Namibia, Faure Gnassingbé wa Togo, Mohamed Farmajo wa Somalia, na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger