AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Radio Amezing Grace yahawe ibihano bikomeye icibwa n’amande y’amafaranga

Radio Amazing Grace/ Radiyo y’ubuntu butangaje yategetswe guhita itambutsa itangazo risaba imbabazi  ndetse igahita ihagarika gukora mugihe cy’iminsi mirongo itatu (30) Kubera amahano yakozwe n’umupasiteri ubwo yari gutambutsa ikiganiro kuri iyi radiyo ya gikirisitu benshi bita Radiyo y’ubuntu butangaje.

Icyemezo cyo guhana radiyo y’ubuntu butangaje cyashizweho umukono n’umuyobozi  mukuru wa wa RURA nyuma yo gusanga  Radio Amazing Grace yaratandukiriye ibyongombwa bigenwa n’uruhushya rwo gutangaza amakuru. Hari ukutubuhariza  inyungu rusange n’umutekano by’abanyagihugu, ukunyuranya n’umuco z’akirazira ndetse n’indaga gaciro z’igihugu hanyuma ikanarenga amategeko n’amabwiriza agenwa muguhabwa icyangobwa cyo gutangaza amakuru.

Usibye gutangaza k’umugaragaro  ko basambye imbabazi. Radio amazing Grace yaciwe icyiru cya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda(2.000.000rwf) ikazayishyura bitarenze iminsi cumi n’itanu kuva kuri uyu wagatatu bagahita bafunga Radiyo mugihe cy’iminsi mirongo itatu (30) nyuma yuko bamaze gusaba imbabazi. Radio amazing grace cyangwa se radio y’ubuntu butangaje yasambwe  ko ni ifungura  nyuma y’iminsi mirongo itatu ko igomba kuzatangira gukurikiza amategeko n’amabwiriza bigenga itangaza makuru.

Ibi bibaye nyuma yaho  Urwego rw’itangazamakuru rwigenzura RMC (Rwanda Media Commission) rwari rumaze iminsi rwanzuye ko rugiye gusaba RURA ko yafunga iyi Radiyo mu gihe cy’amezi atatu ndetse bagasaba n’imbabazi. Ibi byari biturutse kuri Pasiteri Niyibikora Nicolas watutse abagore akabandagaza, ubwo yari mu kiganiro cy’iyobokamana muri iyi Radiyo yigenga ya gikirisitu“Radio Amazing Grace ”. Uku gutuka abagore  byatumye abantu benshi bibaza kuri uyu mupasiteri ndetse na radiyo yamuhaye umwanya. Uyu mupasiteri Niyibikora Nicolas nyuma y’ibyo byose  byavuzwe ubuyobozi bw’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi  bwatangaje ko bwari bwara hagaritse uy’umugabo bityo ko amakosa agomba kumubarwaho ubwe hatajemo iby’itorero.

Umuyobozi w’iyi radiyo Gregory Brian Schoof, ku munsi wo kuwa  mbere tariki ya 12 Gashyantare 2018, yari yitabye Urwego rw’itangazamakuru rwigenzura RMC, aho yisobanuraga ku cyaha yarezwe n’Impuzamashyirahamwe y’abagore Profemmes, cyo guha umwanya umuntu ngo yamamaze ivangura ndetse anasebanye yifashishije radiyo abereye umuyobozi. Umuyobozi wa radiyo yireguraga avuga ko bitandukanyije n’uyu mupasiteri.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger