Radamel Falcao yarengeye Messi nyuma y’ugutsindwa kwa Argentine muri Copa America

Radamel Falcao usanzwe ari kapitani w’ikipe y’igihugu ya Colombia, yarengeye Lionel Messi usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine ukunze kwibasirwa n’abatari bake bamushinja kwitangira FC Barcelona ariko agatererana Argentine.

Abatemera Messi bongeye kumwibasira ubwo ikipe y’igihugu cye yatsindwana na Colombia ibitego 2-0 ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, mu mukino wa mbere w’itsinda mu irushanwa rya Copa America.

Ku bwa Falcao, ngo kuba Messi akunze kwibasirwa n’abamurwanya ari igiciro cy’uko ari umukinnyi wa mbere ku isi.

Ati”  Iyo Messi atsinze igitego, baravuga ko kuki atatsinze bibiri. Iyo yatanze umupira wavuyemo igitego, baravuga ngo ni kuki atatanze myinshi. Iyo yakinnye neza, bavuga ko ba myugariro yari ahanganye na bo ari  abaswa. Iyo atsinze Coup-Franc, bavuga ko urukuta rwari rupanzwe nabi. Iyo Argentine yatsinzwe, biba ikosa rya Messi. Gusa byose ni ikiguzi wishyura iyo uri umukinnyi wa mbere ku isi “.

Ubwo Argentine yari imaze gutsindwa na Colombia, Lionel Messi we yatangaje ko n’ubwo batatangiye neza nk’uko batari babyiteze, bidakwiye ko babitindaho ko ahubwo we na bagenzi be bagomba kubura amaso bakita ku mikino iri imbere ibategereje.

 

Comments

comments

Hirwa Patrick

Hirwa Patrick is a writer of Teradignews.rw since October 2021. He studied Journalism and Communication at University of Rwanda, School of Journalism and Communication.