AmakuruAmakuru ashushye

R Kelly yahamwe n’ibyaha yari akurikiranweho ( Kurikira uko urubanza rwagenze mu nkuru irambuye )

Umuririmbyi w’Umunyamerika  w’icyamamare mu njyana ya R&B Robert Sylvester Kelly, yahamwe no gukoresha nabi kuba ari icyamamare agashyiraho uburyo bwo guhohotera abagore n’abana abakoresha imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imyaka makumyabiri.

Muri uru rubanza rwamaze ibyumweru bitandatu abamushinja cumi n’umwe, bagizwe n’abagore icyenda n’abagabo babiri, batanze ubuhamya  , bavuga uburyo bw’imibonano mpuzabitsina bukojeje isoni bakoreshejwe ndetse n’urugomo bakorewe n’uyu mugabo w’imyaka 54.

Nyuma y’iminsi ibiri inteko iburanisha ikora isuzuma,  yasanze Kelly, ahamwa n’ibyaha byose yaregwaga.

Byitezwe ko kumukatira igihano biteganyijwe ku itariki 4 Ukwakira 2021, kandi bishoboka ko ashobora kumara igihe gisigaye cy’ubuzima bwe afunze.

Uyu muririmbyi  yanahamwe no gucuruza abagore hagati ya za leta zitandukanye z’Amerika no gukora filime z’abana z’urukozasoni (child pornography).

Yanahamwe Kandi n’ibirego umunani byo gucuruza abantu hagamijwe kubakoresha imibonano,

– Kelly yanahamwe no gukora ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko

– ikirego ubusanzwe kiregwa abari mu mashyirahamwe y’ubugizi bwa nabi buteguwe.

Uko byari byifashe mu rukiko

Umugore umwe, watanze ubuhamya ko Kelly yamufunze, akamuha ibiyobyabwenge ndetse akamukoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu, mu itangazo ryanditse yasohoye nyuma y’umwanzuro w’urukiko yavuze ko yari amaze igihe “yihisha” “kubera inkeke nashyirwagaho” na Kelly, kuva uwo mugore yatangaza ku mugaragaro ibyo amushinja.

Uwo mugore, umwirondoro we watanzwe mu rukiko nka Sonja, yongeyeho ati: “Niteguye gutangira kubaho ubuzima bwanjye nta bwoba no gutangira urugendo rwo gukira ibikomere”.

Ntabwo bari bemerewe kurya cyangwa gukoresha ubwiherero atabahaye uruhushya, yagenzuraga imyenda bambara ndetse agatuma bamuhamagara “Papa”.

Gloria Allred, umwunganizi mu mategeko waburaniye benshi mu bo Kelly yahohoteye, yabwiye abanyamakuru ati:

“Maze imyaka 47 ndi umunyamategeko. Muri iki gihe, nakurikiranye abantu benshi bakora ihohotera rishingiye ku gitsina bakoreye ibyaha abagore n’abana”.

“Muri abo bakora ihohotera bose nakurikiranye, Bwana Kelly ni we wa mbere mubi cyane”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger