AmakuruAmakuru ashushye

Prof Alexandre Lyambabaje wari umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda yeguye ku mirimo ye

Prof Alexandre Lyambabaje yeguye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) kugira ngo atangire ikiruhuko cy’izabukuru.

Itangazo rimenyesha ubwegure bwa Prof Lyambabaje ryashyizweho umukono na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya UR, Prof Paul Davenport.

Rimenyesha ko “Prof Alexandre Lyambabaje yeguye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda kuva uyu munsi ku wa 6 Gicurasi 2022, kugira ngo atangire ikiruhuko cye cy’izabukuru.’’

Rigira riti “Mu izina rya kaminuza yose, ndashimira Prof Lyambabaje ku musanzu yatanze muri UR mu mezi 14 ashize.’’

Prof Lyambabaje yahise asimbuzwa Prof. Nosa Egiebor wagizwe Umuyobozi w’agateganyo wa UR. Ni we ugiye gukora izi nshingano kugeza igihe hazatangarizwa umuyobozi mushya.

Uyu mugabo umaze igihe mu burezi bw’u Rwanda yabonye izuba mu 1960, ni ukuvuga ko afite imyaka 62 y’amavuko.

Ubusanzwe Sitati rusange igenga Abakozi ba Leta mu ngingo yayo ya 101 yateganyije ko Umukozi wa Leta ajya mu kiruhuko cy’izabukuru afite imyaka 65. Icyakora, Umukozi wa Leta wujuje imyaka 60 ashobora gusaba gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru. Kugira ngo abyemererwe hari ibyo asabwa kuba yujuje birimo kuba amaze imyaka 15 atanga imisanzu mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize.

Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Kabagambe Ignatius, yabwiye IGIHE ko Prof Lyambabaje yasabye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kubera impamvu ze bwite.

Yagize ati “Ni byo itangaza ni ukuri. Prof Lyambabaje yeguye ku mirimo ye. Umuntu ashobora guhagarika inshingano iyo afite impamvu bwite. Impamvu byitwa kwegura ni uko kujya mu kiruhuko cy’izabukuru bivugwa iyo imyaka [65] yageze. Yarabisabye ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru hakiri kare ku mpamvu ze bwite.’’

Prof Lyambabaje yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ntangiriro za 2021.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Gashyantare 2021 ni yo yemeje ko Prof Lyambabaje nk’Umuyobozi Mukuru wa UR, yasimbuye Dr Musafiri Papias Malimba wari uwuriho by’agateganyo nyuma yo gukorera mu ngata Phillip Cotton wasoje amasezerano ye.

Prof Lyambabaje yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) agisoreza muri Canada. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mibare [Doctorat] yakuye muri Kaminuza ya Rennes mu Bufaransa.

Yabaye muri Guverinoma y’u Rwanda ku myanya itandukanye, aho nko mu 1999 yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi. Hagati ya 2000 na 2003 yari Minisitiri w’Ubucuruzi, Ubukerarugendo n’Inganda no guteza imbere Ishoramari n’Amakoperative.

Prof Lyambabaje ari mu bagize uruhare mu ishyirwaho rya politiki ijyanye n’ubucuruzi ndetse by’umwihariko n’iy’ubukerarugendo bw’u Rwanda. Yanatanze umusanzu mu bikorwa byo kwihuza kw’Akarere binyuze mu nama zo ku rwego rwa ba minisitiri yitabiriye zirimo iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na Comesa.

Kuva mu 2014 kugera mu 2015, yari Umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuvuzi n’Ubuzima rusange.

Mu buzima busanzwe, Prof Lyambabaje azwi cyane nk’uwaharaniye iterambere ry’umukino wa Volleyball ndetse yawukinnye nk’uwabigize umwuga mu myaka yo hambere, unamuhesha bourse yo kujya kwiga mu Bufaransa. Yakinnye mu Ikipe y’Igihugu ya Volleyball yasohokeye u Rwanda ahantu henshi hatandukanye ku Isi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger