AmakuruPolitiki

Police yahagaritse ibigo byacungaga umutekano mu buryo butemewe

Kuri uyu wa 2 Ugushyingo ishami rya Polisi  rishinzwe  gukorana no kugenzura  ibigo byigenga  bicunga umutekano mu gihugu ryatahuye  ibigo bibiri(Companies) byakoraga  bitagira  ibyangombwa aho risaba Abanyarwanda  kuzajya bashishoza ku bigo bagiye guha akazi .

Mu kiganiro n’umuyobozi  w’iryo shami,   Chief Superitendent  of Police (CSP) Toussaint  Muzezayo  yatangaje ko  ikigo kizwi nka   Skal n’ikindi kitwa Indateba  aribyo  bimaze gufatirwa mu bikorwa byo gucunga umutekano bidafite ibyangombwa ; aho Skal  yari ifite abakozi barenga ijana(100) bakoreraga ku mahoteli  mu gihe iyitwa Indateba yo yari ifite abakozi bagera kuri 40 bacungaga  umutekano ahazwi nko  kwa Rubangura.

 CSP Muzezayo yaboneyeho kwihaniza abantu bacara bagashinga ibigo bicunga umutekano batabifitiye ibyangombwaaho yagize ati: “Amabwiriza agenga gushing ikigo cy’umutekano arahari,asohoka mu igazeti ya leta , hari iteka rya  Minisitiri ndetse n’ibwiriza ry’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, ibisabwa ntibigoye , birahagije kwandikira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ubisaba hanyuma tugakora isuzuma ko wujuje ibisabwa ugatangira ugakora.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo wemererwe gushing  ikigo gishinzwe umutekano hagomba gusuzumwa niba abantu uzakoresha ufite uburyo bwo kubaha imyitozo ndetse niba unafite aho uyibahera, kuba abantu uzakoresha nta miziro iyo ariyo yose bafite kandi  ari inyangamugayo.
Aha niho CSP Muzezayo yaboneyeho  kwibutsa abayobozi b’ibigo by’amashuri ya za Kaminuza n’amahoteri, nyuma y’aho bigaragariye ko  aribyo byiganje mu guha akazi aba bantu; maze abasaba  kujya bagira amakenga bakabanza kubaka icyangombwa  gitangwa n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda  kuko usibye no kuba baha akazi abantu batabifitiye uburenganzira bashobora no gukoresha abantu batari inyangamugayo bakaba babiba.
Yunzemo ati:” Turasaba abayobozi b’ibigo bitandukanye n’amahoteri bakunze guha akazi bene aba bantu kujya bitwararika no kugenzura neza ibikenewe byose ,naho ubundi hari igihe bazabiba.”
Usibye biriya bigo bibiri byamaze guhagarikwa, CSP Muzezayo  avuga ko hari n’ibindi birimo gukorwaho iperereza bikora mu buryo bw’akajagari bigiye guhagarikwa .

Kugeza ubu mu Rwanda harabarirwa  ibigo bicunga umutekano byemewe n’amategeko bigera kuri 16, ariko hari  n’abandi bagenda babigira nk’ubucuruzi bigatuma babikora mu kajagari ari na bob agenda bahagarikwa uko ubugenzuzi bukorwa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger