Imikino

Philippe Coutinho akoze ibyo abenshi bari bategereje maze ava muri Liverpool

Philippe Coutinho yavuye muri Liverpool yerekeza muri FC Barcelona aho agiye kuhamara sezo yari isigaye ndetse nizindi 5 umushaka akaba azitwaza miliyoni 400 z’amayero.

FC Barcelona na Liverpool bemeje igurwa rya Philipe Coutinho akaba agomba gusinya amasezerano mashya muri Barcelona haba imikino yashampiyona isigaye ndetse n’indi myaka 5 iri imbere hanyuma ushaka kumugura akazatanga miliyoni 400 z’amayero. Coutinho yasinye amasezerano azamugeza mu 2023 aho yaguzwe miliyoni 16o z’amayero [ miliyoni 142 z’amapawundi] akaba abaye umukinnyi wa gatatu uhenze ku isi nyuma ya Neymar waguzwe miliyoni 222 ndetse na Kylian Mbappe waguzwe miliyoni 180.

Nkuko tubikesha uruga rwa Barcelona amakuru ajyanye n’iri gurwa rya Philipe Coutinho azatangazwa mu minsi mike ndetse banatagaze n’igihe azagerera muri Barcelona ariko byarangiye ntakindi gisigaye ubu Philipe Coutinho ni umukinnyi wa Barcelona bidasubirwaho nkuko urubuga rwa Barcelona dukesha iyi nkuru rubitangaza.

Uyu musore agiye muri Barcelona nyuma yo kwigaragaza bikomeye mu ikipe ya Liverpool ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Brazil. Coutinho yavutse mu 1992 I Rio de Janeiro muri Brazil akaba ari umukinnyi mwiza wo hagati mu kibuga .

Ahagana saa tanu z’ijoro nibwo ubuyobozi bwa Liverpool bwemeje ko Coutinho yagiye muri FC Barcelona mu kiganiro bagiranye na Telegraph Sport, bemeje ko bumvikanye kuri uyu wagatandatu nyuma ya saa sita nyuma y’ukwezi kose babiganiraho bakaba bumvikanye ko ibindi bisabwa Barcelona izabitanga noneho Liverpool igafata miliyoni 160 z’amayero zuzuye neza.

Itangazo Liverpool yashyize hanze naryo ryemezaga ko Coutinho yagiye, ryagiraga riti:” Liverpool FC yemeje ko Philippe Coutinho azava muri iyi kipe nyuma yuko twumvikanye na  FC Barcelona, nyuma yikizamini cy’ubuzima azahita ajya muri Barcelona, umukinnyi afite uburenganzira nawe bwo kwemeza ko yagiye.”

Coutinho azareba umukino wa Barcelona na Levante i  Nou Camp ku cyumweru tariki ya 7 Mutarama. Byose bigenze neza uyu musore w’imyaka 25 yazatangira gukora imyitozo kuwa mbere ndetse akaba yanakina umukino wa Barca na  Celta Vigo  mu mugoroba wo kuwa gatatu

Jurgen Klopp hugs Philippe Coutinho

Akimara kumva aya makuru, Jurgen Klopp yagaragaje ko atishimiye ko uyu musore amucika yavuze ko Coutinho yashatse kugenda mu kwezi kwa 7 akimara kumva ko Barcelona imushaka yongeye ho ko abakinnyi bazagenda abandi bakaza muri Liverpool ngo niko umupira w’amaguru umera ati Coutinho yari umukinnyi w’umuhanga kandi w’itanga yanavuze ko Coutinho yakoze neza mumyaka 5 irenga ari muri Liverpool ati rero tubikuye kumutima tumwifurije amahirwe.

Uyu musore wagaragaje ko azi umupira cyane muri shampiyona y’Ubwongereza, Premier League, yatangiye gukina umupira w’amaguru I Vasco de Gama. Afite imyaka 18 nibwo yagiye I burayi kuhakomereza impano ye maze ahera mu butariyani muri Inter Milan  nyuma yaje gukomereza muri Liverpool mu Bwongereza muri Mutarama 2013.

Byakomeje kuvugwa ko uyu musore ashaka gusohoka muri Liverpool ariko ikipe nayo ikagaragaza ko ikimukeneye none birangiye agiye gufatanya na Lionel Messi n’abandi gushakira ibikombe ikipe ya FC Barcelona.

Ibinyamakuru byo mu bufaransa byahise byandika ko Liverpool iri gushaka umukinnyi wa Leicester City Riyad Mahrez ariko Liverpool yahise inyomoza aya makuru  ivuga ko itari gushaka uyu munya-Aligeriya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger