AmakuruImyidagaduro

Peter Okoye yagize icyo avuga ku gihembo yegukanye muri Afrima

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria Peter Okoye wahoze mu itsinda rya P-Square yatuye Imana, inshuti n’umuryango igihembo yegukanye muri Afrima avuga ko akibonye kubera amahirwe menshi abakesha.

Uyu musore ni umwe mu bahanzi batandukanye b’Abanyafurika batoranyijwe guhatanira ibihembo by’umuhanzi witwaye neza muri uyu mwaka aho yarihuriyemo n’abandi batandukanye barimo: Davido,Bebe Cool, Diamond Platnumz, Nasty C n’abandi batandukanye.

Peter Okoye wiyise Mr P nyuma yo kuva mu itsinda rya P-Square yahawe igihembo cy’umuhanzi mwiza uzi kubyina  w’umunyafurika the ‘Best Artiste, Duo or Group In African Dance or Choreography’ mu bihembo byose byari bigize irushanwa rya Afrima y’uyu mwaka wa 2018.

Ibi birori byabaye ku wa Gatandatu taliki 24 Ugushyingo 2018 muri Ghana Accra International Conference Centre, bihuriyemo ibyamamare bitandukanye mu muziki wa Afurika.

Mr P abinyujije ku rubuga rwa Instagram akoresha yagaragaje ibyishimo bidasanzwe kubera igihembo abashije kubona  avuga ko agikesha kuba Imana yarakomeje kumuba hafi agitura umuryango we, abafana ndetse n’inshuti ze zimuhoza ku mutima.

Uyu muhanzi yanditse agira ati” Nakiriye inkuru nziza mu ijoro ryahise, nishimiye kugaragara ku rubyiniro muri Guadeloupe! Ndashaka gushimira Imana, umuryango wanjye abateguye bakanashyira mu bikorwa Afrima na buri wese wemeye kuntora” .

“Amahirwe mwampaye yongereye byinshi mu rugendo rwanjye kandi nshimiye byimazeyo AFRIMA ku bw’uruhare rukomeye ikomeje kugira mu gushyigikira no guteza imbere impano z’abahanzi Nyafurika”.

“Iki gihembo ngituye umuryango wanjye wose, abafana, inshuti n’abankurikira mwese kuri Instagram, nta cyo mbashinja kuko iyo ataba ari mwe ibi sinari kubyigezaho njye ubwanjye, kuko buri wese muri mwe yampaye umusanzu wo kugera ku nsinzi”.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’ibindi byamamare byo muri Nigeria birimo:  Mr Eazi, 2Baba, Falz, Tiwa Savage, Praiz na DMW producer, Fresh VDM. (NAN) CMY/EAL

Abandi bahanzi batwaye ibihembo harimo Tiwa Savage, 2baba, Fresh VDM na Falz.

Umunya Africa Yepfo , Yvonne Chaka Chaka, yatwaye igihembo cy’umunyabigwi  AFRIMA  mugihe Guverineri wa Lagos Akinwunmi Ambode,  yahembwe nk’umuntu wagize uruhare mu guteza imbere ubuhanzi n’ubukerarugendo.

Bebe Cool wo muri Uganda yegukanye igihembo yari ahanganiye na Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya unamaze kubaka amateka muri Afurika.

Davido yatowe nk’umuhanzi w’umwaka mu gihe mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba Bebe Cool yakubise inshuro Diamond yegukana igihembo cy’umuhanzi uhagaze neza mu karere u Rwanda runabarizwamo. Muri ibi birori byo gutanga ibihembo bya AFRIMA, umuhanzi akaba n’umunyapolitike Bobi Wine yari umushyitsi mukuru.

Mr P nibwo bwambere atoranyijwe muri aya marushanwa kuva yava muri P-Square
Twitter
WhatsApp
FbMessenger