AmakuruPolitiki

Perezida Zelensky yagize icyo asaba China ivugwaho kwihuza na Russia

Perezida Volodymyr Zelensky avuga ko yifuza kubonana n’umukuru w’igihugu cy’Ubushinwa Xi Jinping kugira ngo aganire na we ibijyanye na gahunda ya Pekin ku mugambi w’amahoro muri gahunda yo kurangiza intambara muri Ukraine.

Mu ijambo rye ku isabukuru y’umwaka umwe ushize Uburusiya buteye Ukraine,Perezida Zelensky yavuze ko iki cyifuzo cyerekana ko Ubushinwa bufite uruhare mu gushaka amahoro.

Ati: “Njyewe ni ukuri mbona kandi nizeye ko Ubushinwa butazaha intwaro Uburusiya”.

Ubushinwa busaba ko haba ibiganiro by’amahoro kandi ubusugire bw’ibihugu bukubahirizwa.

Hagati aho, uru rwandiko rurimo ibice 12 ntiruvuga neza ko Uburusiya bushaka kuvana ingabo zabwo muri Ukraine, kandi ruramagana “ingamba z’uruhande rumwe zo gukoresha ibihano“,biboneka ko ari ukwamagana ibihano incuti za Ukraine z’Uburengerazuba zafatiye Uburusiya.

Abategetsi b’Ubushinwa kugeza ubu ntibarasubiza ku bisabwa na Zelensky ko haba umubonano wamuhuza na Xi.

Ni mu gihe Uburusiya bushimagiza umugambi w’amahoro w’Ubushinwa.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Moscw ivuga iti: “Dusangiye imyumvire na Pekin”.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken yavuze ko Ubushinwa bwashakaga uburyo bwaha intwaro Uburusiya – ibyo Pekin ihakana yivuye inyuma.

Ejo ku wa gatanu, ibinyamakuru bya Amerika byatangaje ko leta y’Ubushinwa yarimo iriga uburyo yakoherereza Moscow za ndege zitagira abapilote (drones) hamwe n’imbunda z’imizinga.

Abajijwe kuri iyi gahunda y’Ubushinwa, Perezida Joe Biden wa Amerika yabwiye ikinyamakuru ABC News ejo ku wa gatanu ati: “Kubona [umukuru w’igihugu cy’Uburusiya Vladimir] Putin ayishimagiza,utekereza ko hari icyavamo?

“Nta kintu na kimwe nabonye muri iyi gahunda cyerekana ko ishobora kuvamo ikintu cy’ingirakamaro ku ruhande urwo ari rwo rwose keretse ku Burusiya”.

Ubushinwa busa n’ubuhengamiye ku Burusiya,kuko burashaka n’inzira yo kugoboka Perezida Putin mu gutegura ikintu kimeze nk’amasezerano y’amahoro, nk’uko umunyamakuru wa BBC John Simpson uyobora igice cy’ibibazo mpuzamahanga abivuga

Twitter
WhatsApp
FbMessenger