AmakuruPolitiki

Perezida w’u Burundi yatangaje icyitezwe gukorwa mu gihe nta mahoro araboneka mu Burasirazuba bwa DRCongo

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yatangaje ko “nta kuruhuka kwemewe amahoro arambye ataraboneka” mu burasirazuba bwa DR Congo, ubwo yahuraga na ba Perezida Tshisekedi na João Lourenço wa Angola i Washington.

Ndayishimiye yavuze ko we na Lourenço bahuye na Tshisekedi kugira ngo bamubwire ibyo baganiriye adahari mu nama yabahuje na ba perezida b’u Rwanda, Tanzania, Uganda na Kenya.

Ndayishimiye, ubu ukuriye umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC), yatangaje ko “amahoro mu karere ari nkenerwa bidasubirwaho”, yongeraho ko bategereje ko M23 “ingabo zayo zitangira gushyira intwaro hasi”.

Ibiro bya Tshisekedi byatangaje ko atabonetse mu nama yo kuwa gatatu yahuje abakuru b’ibihugu by’akarere i Washington ku kibazo cya Congo, kuko “muri uwo mwanya” yari yatumiwe na Joe Biden wa Amerika.

Inama y’aba bakuru b’ibihugu batatu yagarutse ku gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda yo mu Ugushyingo(11) irimo “kubahiriza agahenge, M23 kuva mu bice yafashe kugira ngo haboneke amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo”, nk’uko ibiro bya perezida w’iki gihugu bibivuga.

Umutwe wa M23 unenga leta kwanga kuganira nawo kandi ukavuga ko ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo kiva ku yindi mitwe yitwaje intwaro yibasira abanyecongo b’Abatutsi n’abavuga ikinyarwanda.

M23 – ishinja leta ya Kinshasa gukorana n’iyo mitwe nka FDLR, PALECO, Nyatura n’indi, ibyo Kinshasa ihakana – ivuga ko igihe cyose ikibazo cy’iyo mitwe kidakemutse nta mahoro arambye azaboneka muri ako gace ka Congo.

Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo na Uganda, mu rwego rwa EAC, byohereje muri Congo ingabo z’akarere zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yose izanga gushyira intwaro hasi muri ako gace.

Kugeza ubu ntiziratangira ibikorwa byo gukoresha imbaraga muri izo nshingano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger