AmakuruAmakuru ashushye

Perezida w’u Burundi n’umugore we bagaragaye mu nurima basarura umuceri (Amafoto)

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, avuga ko Perezida Ndayishimiye Evariste na Madamu we Angeline Ndayishimiye, mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje basuye koperative z’abahinzi b’umuceri.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aherekejwe na Madamu we Angeline Ndayishimiye basuye imirima y’umuceri mu Ntara ya Bubaza, bashima umusaruro uri kuboneka mu gihembwe cy’ihinga A.

Ubu butumwa buri kuri Twitter ya Perezidansi y’u Burundi, buherekejwe n’amafoto agaragaza Perezida Ndayishimiye Evariste ndetse na Madamu Angeline Ndayishimiye n’umwe mu bana babo bari mu murima w’umuceri ndetse n’andi Perezida ari kureba umuceri weze uri mu mifuka.

Perezida Ndayishimiye Evariste usanzwe akora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, akunze kugaragara muri ibi bikorwa yabisuye ndetse na we ari kubikora.

Mu mpera za Gashyantare uyu mwaka wa 2022, Perezida Evariste Ndayishimiye na Madamu we, bagiye gusarura ibirayi mu mirima yabo iherereye muri Komini Ndava mu Ntara ya Mwaro aho bamaze gusarura bakanafatanya n’abandi gutunda umusaruro bawikoreye mu mifuka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger