AmakuruPolitiki

Perezida wa Ukraine yavuze gahunda nshya agiye gufatira iki gihugu ayoboye

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje ko Ukraine ayoboye yiteguye kuganira kuba yaba igihugu kidafite aho kibogamiye ariko ibyo bikemezwa n’amatora rusange.

Ingabo za Ukraine mu makuru zitangaza buri munsi, ubu zavuze ko zikomeje guhindukirana ingabo z’Uburusiya mu bice bitandukanye hafi ya Kyiv ndetse no mu bice bya Donetsk na Luhansk.

Amashuri arasubukura ‘online’ kuwa mbere i Kyiv

Abanyeshuri bo mu murwa mukuru Kyiv baratangira amasomo none kuwa mbere – hakoreshejwe uburyo bw’iyakure.

Umukuru w’uyu mujyi yatangaje iri fungura ku cyumweru, avuga ko amasomo “azagendera ku buryo ibintu ubu byifashe…hakoreshejwe uburyo butandukanye bwo kwigisha.”

Vitali Klitschko yatangaje kuri Telegram ati: “Akazi gakomeye ku mujyi uyu munsi ni ukubaho no gukora muri ibi bihe bikomeye by’amategeko y’intambara.

“Barashaka kudutera ubwoba. Ariko ibyo ntibizakora.”

ONU/UN igereranya ko hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abana ba Ukraine bahunze iki gihugu kubera intambara.

Ukraine yiteguye kuganira kuba igihugu kidafite uruhande – Zelensky

Mu kiganiro yahaye kimwe mu binyamakuru byigenga mu Burusiya, Zelensky yagize ati: “Kwizezwa umutekano no kutagira uruhande dufata, kutagira intwaro kirimbuzi. Turabyiteguye. Iki ni igihe cy’ingenzi cyane.”

Yashimangiye ariko ko iby’ibanze kuri we ari ubusugire n’ubudakorwaho bw’ubutaka bwa Ukraine mu biganiro bigiye gusubukura n’Uburusiya.

Ibi biganiro biteganyijwe gutangira muri iki cyumweru muri Turkiya.

Mu butumwa bwa Video yaraye atanze yagize ati: “Birumvikana ko intego yacu ari amahoro no kugaruka mu buzima busanzwe mu gihugu cyacu vuba bishoboka.”

Indi nkuru

Perezida Joe Biden yisubiyeho ku magambo aherutse gutangaza kuri Putin

Twitter
WhatsApp
FbMessenger