AmakuruPolitiki

Perezida wa Ukraine yagaragaje icyoba ku bitero bya Misire Russia ikomeje kumugabaho

Intambara hagati ya Russia na Ukraine ikomeje kugaragara mu isura nshya mu gihe hifuzwaga ko impande zombi zagirana ibiganiro byo kuyihoshorora.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ibitero bya misile by’Uburusiya kuri Ukraine byo ku wa kabiri byari ubutumwa ko Uburusiya budashishikajwe no gusoza intambara.

Mu ijambo rye avuga buri joro, Zelensky yavuze ko misile 90 zose hamwe ari zo zatewe, zangiza ibikorwa-remezo by’ingufu z’amashanyarazi, hamwe n’inyubako z’ubucuruzi n’izo guturamo.

Yagize ati: “Kandi byabaye ryari? Ubwo umunsi wa mbere w’inama ya G20 wari ukirangira muri Indonesia”.

Nyuma yaho, mu kwirengagiza Uburusiya, yavuze ko iyo nama ari iya “G19”.

Ati: “Uburusiya bubwirwa amahoro, ariko mu gusubiza bukarasa za misile.

“Bubwirwa ku makuba yo ku isi Uburusiya bwateje, mu gusubiza bukohereza indege za drone zakorewe muri Iran.

“Buhabwa ingingo icumi ku gusoza intambara, mu gusubiza bukarasa misile icumi kuri buri ngingo ivuga ku mahoro”.

Nta ‘gihamya ntakuka’ ihari ku wagabye igitero cya misile – Perezida wa Poland

Zelensky yavuze ko ibyo bitero byateje ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu, birimo mu murwa mukuru Kyiv, no mu turere twa Lviv, Kharkiv na Zhytomyr.

Yagize ati: “Iki ni igisubizo cy’Uburusiya kuri Indonesia, Ubuhinde, Ubushinwa n’ibindi bihugu byose byavuze ko hacyenewe ko intambara irangira.

“Uburusiya burimo kubwira isi ko bushaka gukomeza. Igihe ni iki ngo isi isubize [Uburusiya]”.

Zelensky yongeyeho ko misile zirenga 70 hamwe n’indege ntoya 10 z’intambara zitarimo umupilote (zizwi nka drone) zahanuwe, ashimira “abafatanyabikorwa bose bafasha mu kurinda ikirere”.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yari ari i Bali muri Indonesia nk’uhagarariye igihugu cye mu nama ya G20, ariko ayivamo hakiri kare ku mugoroba wo ku wa kabiri, mbere yuko Uburusiya burasa ibyo bisasu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger