Amakuru

Perezida wa République Centrafricaine yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku itariki 07 Mata 2018,Umukuru w’Igihugu cya République Centrafricaine,  Faustin Archange Touadera yifatanyije n’Abanyarwanda bari ku butaka bw’iki gihugu (Abapolisi n’Abasirikare bari butumwa bw’amahoro hamwe n’abagize Ihuriro ry’Abanyarwanda bahaba) kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhango wo kwibuka muri iki gihugu wabereye mu Kigo cya SOCATEL M’POKO ahari  icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RWABATT 5 HQ).

Muri uko kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Perezida Touadera yacanye Urumuri rw’icyizere anashyira indabo ahateganyijwe  mu rwego rwo guha agaciro abarenga Miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; aha Umukuru w’iki gihugu akaba yaravugiye aho hantu ko umuhango w’uwo munsi ugaragaza ‘ugutsindwa k’Umuryango Mpuzamahanga.’

Yagize ati : ,” Buri uko nifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bingaragariza, bikananyibutsa ugutsindwa k’Umuryango Mpuzamahanga mu Rwanda. Iyo nsubije amaso inyuma nibaza ibyari kuba mu gihugu cyacu iyo aboherejwe kugarura amahoro muri République Centrafricaine burira indege bagasubira iwabo basize bamwe mu baturage barimo kwica Abenegihugu bagenzi babo. Nta kabuza hari gukurikiraho ibimeze nk’ibyabaye mu Rwanda. Natwe tuba tugira ibihe nk’ibi byo kwibuka.”

Perezida Touadera yashimye Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu ku ruhare rwabo mu kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri iki gihugu  aboneraho no gusaba abari mu butumwa bw’amahoro muri République Centrafricaine bose baturuka mu bihugu bitandukanye gukorana neza anizeza U Rwanda ko igihugu cye kizakomeza kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abandi Banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango wo kwibuka wabereye muri iki gihugu harimo : Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, abagize Guverinoma yacyo,Umuyobozi w’abari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu buzwi mu rurimi rw’Icyongereza nka Multidimensional Stabilization Mission in Central African Republic (MINUSCA), Abapolisi n’Abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu; hamwe n’abagize Ihuriro ry’Abanyarwanda bahaba.

Perezida wa Cental Africa yacanye urumuri rw’icyizere

Twitter
WhatsApp
FbMessenger