AmakuruAmakuru ashushye

Perezida wa Mali yasagarariwe n’abagabo bashakaga kumutera icyuma

Perezida wa Mali Assimi Goita ubwo yari mu musigiti w’i Bamako mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’igitambo yagabwe ho igitero n’abagabo babiri bashakaga kumutera icyuma ariko bakamuhusha kigafata undi muntu.

Uyu Assimi Goita ni Perezida w’izibacyuho wa Mali amakuru aheruka amaze gutangaza ko ubu ameze neza nyuma yo gusagarirwa n’abagabo 2 bashakaga kumutera icyuma.

Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko Perezida Goita yajyanywe mu kigo cya gisirikare kiri hanze y’uyu mugi hanyuma abo bagizi ba nabi batabwa muri yombi.

Umuyobozi w’uwo musigiti, Latus Toure, aho Perezida Assimi Goïta yari mu masengesho yifatanyije n’Abayisilamu b’i Bamako kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid Al Adha., yavuze ko uwagabye igitero yari agambiriye kwica perezida amuteye icyuma mu mugongo ariko yakomerekeje undi muntu.

Ibi byabaye nyuma yaho iki gihugu kimaze iminsi gifite ibibazo by’umutekano, birimo ibitero bya hato na hato by’udutsiko dushamikiye ku mitwe y’iterabwoba ya al-Qaeda na Islamic State .

Col Goita wagiye ku buyobozi mu kwa gatanu kuyu mwaka ahiritse ku butegetsi Bah Ndaw yijeje abaturage ko azava kuri uyu mwanya mu mwaka utaha, akarekera ubuyobozi mu maboko y’aba civile.

Umunsi Mukuru wa Eid Al Adha uyu munsi uzwi ku zina ry’Ilaidi, ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo agahabwa abatishoboye, ukaba ari umugenzo waturutse kuri Aburahamu ubwo yashakaga gutangaho umwana we w’ikinege igitambo.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger