AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Perezida wa Guinée yahiritswe ku butegetsi n’umusirikare yizeraga ahita amuta muri yombi,-uyu musirikare ni muntu ki?

Kuri iki Cyimweru tariki ya 5 Nzeri 2021, mu buryo butungurabye cyane perezida Alpha Conde yahiritswe ku butegetsi ndetse ahita atabwa muri yombi n’abasirikare bo mu rwego rudasanzwe, Groupement des Forces specials (GPS) ruyobowe na Lieutenant-colonel Mamady Doumbouya.

Uyu Dumbouya ubwo yamaraga kugera ku ntego y’iyi Coup d’Etat, yahise ajya kuri Televiziyo y’Igihugu yemeza ko bahiritse Alpha Conde wari umaze imyaka 11 ku butegetsi, kandi avuga ko basheshe Guverinoma, Itegeko Nshinga, Inteko Ishinga Amategeko kandi ko imipaka ifunze.

Nubwo izina rye ritazwi cyane mu ruhando rwa Politiki, Doumbouya ni umwe mu basirikare bari bakomeye kandi bizewe cyane na Alpha Conde. Uyu mugabo hari amakuru yatangajwe avuga ko afitanye umubano wihariye na Colonel Assimi Goita na we uherutse guhirika ubutegetsi muri Mali.

Mamady Doumbouya yavuze ko nyuma yo guhirika ubutegetsi, hashyizweho Komite ishinzwe iterambere ari nayo igomba kuyobora igihugu mu gihe cy’inzibacyuho, Comité national du rassemblement et du développement, CNRD.

Doumbouya yahoze mu ishami ry’ingabo z’u Bufaransa rikunze kujyamo abanyamahanga, rizwi nka legionnaire. Yakuwe muri izi ngabo mu 2018 ubwo muri Guinée hashyirwagaho umutwe w’ingabo zidasanzwe, ahita ahabwa no kuwuyobora.

Uyu musirikare kandi bivugwa ko yari inshuti y’akadasohoka ya Colonel Goita uherutse guhirika ubutegetsi muri Mali. Bahuriye mu bitero bitandukanye bigamije guhashya iterabwoba mu bihugu nka Mali, Côte d’Ivoire na Burkina Faso, biri mu gace ka Sahel.

Lt Col Doumbouya kandi akomoka mu bwoko bw’aba- Malinké, buboneka mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika na Mali irimo.

Kubera gukomera k’urwego rwa GPS Doumbouya yari ayoboye, mu minsi ishize basabye kwigenga aho kugengwa n’izindi nzego z’igisirikare cya Guinée, nubwo Minisiteri y’Ingabo yabyanze.

Muri Gicurasi uyu mwaka byanatangajwe ko Doumbouya yafunzwe ariko ntabwo byigeze byemezwa.

Perezida Alpha Conde wahiritswe ari mu maboko y’ingabo zigize GPS, ndetse ibinyamakuru birimo Deutsche Welle byatangaje ko hari n’abandi bayobozi bakuru bafashwe n’izo ngabo.

Nubwo abagize GPS bamaze gutangaza ko bafashe ubutegetsi, haracyari urujijo ku ruhande ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu zihagzemo, dore ko zabanje kurwana n’iza GPS mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.

Perezida Alpha Conde yahiritswe ku butegetsi ahita atabwa muri yombi
Mamady Doumbouya niwe wari uyoboye itsinda ry’abasirikare bahiritse ubutegetsi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger