AmakuruAmakuru ashushye

Perezida wa Amerika Joe Biden yatangaje ibihano bishya byiyongera ku Burusiya

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden, yagejeje ijambo ku gihugu cye no ku Iisi, asobanura inkurikizi Uburusiya bugiye kwirengera nyuma y’igitero cy’imbaturamugabo bwagabye kuri Ukraine.

Ku mukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Perezida Poutine w’Uburusiya yahisemo intambara, agamije kwigarurira Ukraine yose no gusubizaho icyahoze ari URSS, Repubulika zunze ubumwe z’Abasoviyete. Perezida Biden asobanura ko ari uguhonyanga amategeko mpuzamahanga ku buryo butaziguye, ati: “Birasaba igisubizo gikomeye cy’amahanga yose.”

Muri urwo rwego, yatangaje ko Amerika yafatiye Uburusiya ibihano bishya kandi bikarishye, bizagira ingaruka mu gihe cya vuba no mu bihe bizaza, ariko kandi ku buryo bitazahutaza ubukungu bw’Amerika n’inshuti zayo. Bityo, yasabye n’abacuruza ibikomoka kuri peteroli “kutaba ba rusahurira mu nduru kugirango bikirire,” no kwirinda kuzamura ibiciro.

Perezida Biden yavuze kandi ko Amerika itari yonyine. Ahubwo iri kumwe n’ibindi bihugu “byose hamwe bigize kimwe cya kabiri kirenga cy’ubukungu bwose bw’isi. Birimo ibihugu 27 bigize Umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi, Canada, Ubwongereza, Ubuyapani, na Ostraliya.”

Bateganya gukumira Uburusiya ku masoko akoresha Idolari rya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Euro ry’Ubulayi bwunze ubumwe, Pound ry’Ubwongereza, na Yen ry’Ubuyapani. Bagamije guca Uburusiya “mu mapiganwa y’ikoranabuhanga n’ubukungu byo mu kinyejana cya 21 no guca intege z’igisilikare cy’Uburusiya n’ifaranga ryabwo ryitwa Rouble.” Perezida Biden yemeza ko Rouble yantagiye kwitura hasi nabi cyane ku buryo butarabaho mu mateka yayo.

Ibihano byibasiye ibicuruzwa Uburusiya bugurisha mu mahanga, abantu b’ibikomerezwa bakize cyane b’ibyegera bya Perezida Vladimir Poutine, n’amabanki ane ya mbere akomeye yo mu Burusiya. Umutungo wayo uri mu mahanga wafatiriwe. Nk’uko Perezida Biden yabivuze, harimo banki yitwa VTB ya kabiri mu Burusiya, ifite imari y’amadolari miliyari 250 muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Nayo yafatiriwe.

Hejuru y’ibihano ku Burusiya, perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko yafashe icyemezo cyo kongera n’ingabo zo kurengera inshuti zayo bari kumwe muri OTAN, umuryango wa gisilikare uyihuje n’ibindi bihugu 29, by’umwihariko ibyo mu Bulayi bw’uburasirazuba. Kuri uyu wa gatanu, abakuru b’ibi bihugu byose uko ari 30 barakora inama kugirango bafate ingamba zo mu gihe kiri imbere.

Perezida w’Amerika yatangaje kandi ko Amerika izakomeza gutera inkunga ya gisilikare igihugu cya Ukraine no mu rwego rw’ubutabazi bwihutirwa, ariko ashimangira ko ingabo z’Amerika na OTAN zitazajya kurwana n’Uburusiya ku butaka bwa Ukraine.

Ati: “Ingabo zacu na OTAN zishinzwe guhumuriza no kurengera abanyamuryango, cyane cyane abo mu burasirazuba bw’Ubulayi.

Leta zunze ubumwe z’Amerika, n’ingufu zayo zose, izarwanira buri santimetero y’ubutaka bwa OTAN. Izubahiriza ingingo ya gatanu y’amasezerano-shingiro ya OTAN, ivuga ko iyo umwe atewe bose baba batewe.” Bityo rero bagomba kumurwanirira.

Muri uru rwego rwa gisilikare, Perezida Biden yibukije ko Amerika ubwayo, n’ibindi bihugu bya OTAN, barimo bohereza mu Bulayi abasilikare benshi n’ibikoresho byabo by’intambara. Yasobanuye ko abagize umuryango wa OTAN bose kandi bashyize hamwe.

Peresida Biden yanzuye avuga ko ibi ari ibihe bikomeye kuri we, ariko ashimangira ko “iki gitero ntikigomba guhita kidahanwe.” Ati: “Amerika igomba guhaguruka no guhagarara ikarengera ubwigenge. Ni yo kamere yacu. Nta gushidikanya, ubwigenge buzatsinda.”

Amaze kuvuga ijambo, Perezida Biden yakiriye ibibazo by’abanyamakuru. Yasobanuye ko atavuze ko “ibihano bizahagarika Poutine, ahubwo ko bizaca intege igihugu cye cyane ku buryo azagomba gufata icyemezo gikomeye.”

Perezida Biden yavuze kandi ko “atazi niba Poutine azakoresha intwaro za kirimbuzi” (nuclear weapons mu Cyongereza, armes nucleaires mu Gifaransa). Yashoje atsindagira ko “adafite umugambi wo kuvugana na Poutine.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger