AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida wa Algeria yeguye

Perezida wa Algeria Abdelaziz Bouteflika yeguye ku mirimo ye yo kuyobora iki gihugu nyuma y’imyigaragambyo ikaze y’abaturage imaze igihe ikorwa mu bice bitandukanye by’iki gihugu bamusaba kuva ku butegetsi nk’uko ikigo cy’itangazamakuru cya leta (ACP) cyabitangaje.

Abdelaziz w’imyaka 82 y’amavuko, yeguye nyuma yuko kuva muri Gashyantare 2019, abaturage batangiye imyigaragambyo bamusaba kuva ku butegetsi kuko yari yatangaje ko aziyamamariza indi manda ya gatatu.

Nyuma yuko imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera, Bouteflika yafashe umwanzuro wo kureka kwiyamamariza indi manda. Gusa ibi ntacyo byatanze kuko imyigaragambyo yakomeje bamusaba no kuva ku butegetsi.

Ejo kuwa Kane tariki ya 1 Mata 2019 , Bouteflika yari yatangaje ko azegura mbere ya tariki ya 28 Mata 2019 dore ko ari naho manda ye izarangira.

Ibi ntabwo byanyuze abaturage ahubwo bakomeje kwigaragambya bamusaba guhita yegura hamwe na guverinoma yose. Akaba yeguye nyuma y’imyaka 20 ari ku butegetsi.

Igisirikare cyatangaje ko Bouteflika atari agishoboye gukora inshingano ze. Uyu mukambwe akaba amaze imyaka itandatu arwaye indwara yo mu bwonko ndetse no kugera mu ruhame bikaba byari bigoranye.

Ishyaka riri ku butegetsi rya National liberation Front (FLN) ryasubitse amatora , ryatangaje ko bazategura ibiganiro byo ku rwego rw’igihugu barebera hamwe uko hakorwa amavugurura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger