AmakuruPolitiki

Perezida Tshisekedi yiyambaje urubyiruko aruha amahirwe yo kwinjira mu gisirikare byoroshye ngo ruvune umwanzi amaguru

Perezida wa Repubilika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi,yasabye Urubyiruko rw’Abanyecongo kunga ubumwe mu guhangana n’umwanzi wabo wabashoyeho intambara anasaba urubyiruko kwinjira mu gisirikare ku bwinshi.

Mu ijambo yagejeje ku gihugu mu ijoro ryacyeye, Tshisekedi yongeye gushinja yeruye u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ruwuha “abantu n’ibikoresho”.

M23 ubu igenzura ibice bitandukanye bya teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru, birimo umujyi mukuru w’iyi ntara n’ikigo cya gisirikare kinini cya Rumangabo.

Perezida Tshisekedi yasabye abanyecongo gushyira ku ruhande ibibatandukanya bakunga ubumwe mu kurwanya umwanzi wabateye akabashora mu ntambara.

Ati “Ni ahanyu baturage, ko intambara twagashojweho n’umuturanyi isaba ko buri wese muri twe yitanga. Ni igihe cyo kurenga ibidutanya bishingiye kuri politiki tugahuriza hamwe mu kurwanira igihugu cyatubyaye. Amateka yacu ntiyahwemye kugaragaza ko hamwe no kudacikamo ibice twabashije gusohoka mu bibazo nk’ibyo twemye. Dukomeze kwifatanya dushyigikira ingabo zacu.”

Perezida Tshisekedi yahamije ko ibibazo igihugu giifte uyu munsi ntacyo bizabatwara kandi ko ari ikindi kimenyetso cy’uko “tuzatsinda tukongera tukubaka kurushaho ubumwe bwacu.”

“Hirya y’ibidutanya bishingiye kuri politiki, ingengabitekerezo, iyobokamana, n’amoko, kurwanira igihugu ni yo ntumbero nyamukuru ishobora kuduhuza muri iki gihe.”

Yakomeje avuga ko igihugu gikeneye amaboko y’abakobwa n’abahungu bo gufasha igisirikare ari na yo yahereye asaba urubyiruko kuba maso rugafasha igihugu kurwanya abagambanyi baba abasivile cyangwa abasirikare n’abandi bigira intama kandi bakora mu nyungu z’umwanzi.

Ati “ Abo bazajya bagezwa imbere y’amategeko bahembwe ibihwanye n’imyitwarire nk’iyo. Ndakomeza kugaruka ku busabe bwanjye nagejeje ku rubyiruko rwacu rufite umuhamagaro kwinjira ari benshi mu gisirikare.”

Yasabye ko hashyirwaho site zo gutangirwamo imyitozo ya gisirikare mu ntara 26 zigize iki gihugu. Ati “Tugomba kubyumva neza ko nta wundi muntu uzaza kudushakira umutekano ahubwo ni twe ubwacu tuzarengera igihugu kandi ibyo bisaba buri wese muri twe kubigiramo uruhare.”

Perezida Thsisekedi yavuze ko mu bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga azarengera igihugu ku rwego rwo hejuru asaba ingabo z’igihugu kurinda ubusugire bwacyo no gukingira abenegeihugu, abagabo n’abagore zikabakingira ibitero cyangwa ubushotoranyi aho byaba biturutse hose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger