Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Tshisekedi wa RDC uri mu Rwanda yunamiye Abatutsi bashyinguwe ku Gisozi

Kuri uyu wa mbere, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi uri mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi zihashyinguwe.

Mu ma saa sita y’uyu wa mbere ni bwo Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yageze ku rwibutso rwa Gisozi, aherekejwe na bamwe mu bakozi ba Guverinoma y’u Rwanda. Aba ni Mme Nyirasafari Esperance usanzwe ari Minisitiri w’umuco na Siporo, Vincent Biruta uyobora Minisiteri y’ibidukikije na Perezida wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr. Bizimana Jean Damascene.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Twitter rw’urwibutso rwa Kigali, Perezida Tshisekedi yashyize indabo ku mva rusange ishiyinguwemo inzirakarengane z’Abatutsi, anunamira Abatutsi basaga 250,000 bashyinguwe ku Gisozi.

Perezida Tshisekedi kandi yasobanuriwe byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo impamvu zayo, uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse n’ingaruka mbi zayo. Yanasobanuriwe urugendo Abanyarwanda banyuzemo kugira ngo bagere ku bumwe n’ubwiyunge no kongera kwiyubaka bundi bushya mu myaka 25 ishize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger