AmakuruPolitiki

Perezida Tshisekedi wa DRC yahaye umurongo ntarengwa ingabo za EAC zagiye kumufasha kurwanya M23

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi, yavuze ko abasirikare b’Ibihugu bya EAC bagiye gutangira guhangana n’inyeshyamba mu gihugu cye, nta n’umwe ugomba kurenza amazi 6 akiri ku butaka bw’Igihugu cye.

Ibi yabitangaje ubwo hasinywaga amasezerano yemerera ingabo za EAC gutangiza urugamba yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa EAC Dr Peter Mathuki , mu gihe ku ruhande rwa RD Congo yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Christophe Lutundula Apala.

Amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri Lutundula w’Ububanyi n’amahanga, mu gihe EAC yari ihagarariwe na SG Dr Mathuki
Perezida Tshisekedi wavuze ko n’ubwo uru rugamba n’inyeshyamba rugiye gutangira rutazoroha, ariko ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba zitangomba kurenza amezi 6 ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati:”Ndifuriza aba basirikare ba EAC amahirwe mu bikorwa bagiye gutangira,twizera ko bizashyira iherezo ku ntambara dusigare duhanganye n’urugamba rw’Iterambere ruzasiga RD Congo ari igihugu giteye amabengeza ku Isi.”

Dr Mathuki yabwiye itangazamakuru ko Perezida wa RD Congo yasabye ko izi ngabo zakoresha igihe neza, kuko ngo nta ngabo z’igihugu na kimwe cya EAC zigomba kurenza amezi 6 ikiri ku butaka bwa RD Congo.

Yagize ati:” Aya masezerano avuga ko ibikorwa byihutishwa, ku buryo mu mezi atandatu umukuru w’Igihugu yatanze, hazaba hari ikimaze gukorwa.”

Kuva kuwa 13 Kanama 2022 , ingabo za Mbere za EAC (FDNB) zasesekaye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarsi ya Congo zije muri ubu butumwa bwa EAC. Izi ngabo z’u Burundi zikaba zikambitse muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Izi ngabo zije sisanga iza Uganda zimazeyo igihe gikabakaba umwaka ziri mu bikorwa biganije gushashya umutwe wa ADF, mu bikorwa byiswe Operasiyo Shujaa.

Amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri Lutundula w’Ububanyi n’amahanga, mu gihe EAC yari ihagarariwe na SG Dr Mathuki
Twitter
WhatsApp
FbMessenger