AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Museveni yangiye unuhungu we gusezera mu ngabo za Uganda

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yangiye umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba gusezera mu gisirikare cya Uganda yari amazemo imyaka 28 .

Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki 9 Werurwe 2022, nibwo Muhoozi yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko nyuma y’imyaka 28 yari amaze mu gisirikare cya Uganda, yafashe umwanzuro wo gusezera.

Umwe mu basirikare bakuru mu ngabo za Uganda yabwiye itangazamakuru ryaho ko nawe iri sezera atakwemera ko ari ukuri. Museveni abyanze, Kainerugaba yaba abaye uwa 2 usezeye uyu muperezida akabyanga,nyuma ya Jenerali David Sejusa umaze imyaka 20 abisaba abyimwa ngo atazajya muri politiki. UPDF act 2005 ivuga ko Lieutenant General asezera afite imyaka 60. Kugira ngo anave mu gisirikare kandi, aba agomba kubanza kugisha inama Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo.

Ntabwo impamvu yavuye mu gisirikare iramenyekana cyane ko yari akiri muto mu myaka dore ko afite 47.

Ubutumwa bwe bukimara kujya hanze, bivugwa ko Perezida Museveni yamuhamagaye akamusaba kwisubiraho ku mwanzuro yari yafashe. Ntabwo bizwi niba Muhoozi yarumviye se cyangwa se niba yarakomeje ibyo yari yatangiye.

Umwaka ushize Muhoozi yari yaciye amarenga yo kuva mu gisirikare. Icyo gihe yavugaga ko niba abasirikare bakuru batazafashwa kubona amacumbi ajyanye n’igihe ku birindiro by’ingabo bya Bombo, azahita ava mu ngabo.

Muhoozi yari asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka ndetse yigeze no kuyobora umutwe udasanzwe w’ingabo.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko ibyo Muhoozi atangaza n’ibyo akora muri iki gihe cya vuba byerekana ko yaba afite inyota yo kwinjira muri politiki, iganisha ku gusimbura se ku butegetsi.

We ubwe, ibi ntacyo arabivugaho.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu myaka ishize bamaganye icyo bise “Muhoozi Project” bavuga ko ari umugambi wa Perezida Museveni – ugiye kumara imyaka 36 ku butegetsi – wo kuzasimburwa n’umuhungu we.

Ubutegetsi muri Uganda bwagiye buhakana uwo mugambi.

Mu 2021, Perezida Museveni yatowe kuri manda ya gatandatu y’imyaka itanu, andi matora ateganyijwe mu 2026.

Gusa ibimaze igihe bitangazwa na Gen Muhoozi Kainerugaba byongeye kugarura impaka za ’Muhoozi Project’ muri bamwe mu baturage ba Uganda n’abanyapolitiki.

Inkuru yabanje

Umuhungu wa perezida Museveni, Lt.Gen Muhoozi yasezeye ku gisirikare cya Uganda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger