AmakuruPolitiki

Perezida Museveni yahishuye icyavuye mu kiganiro yagiranye na Muhoozi kubyo kuva kuri Twitter

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko umuhungu we akaba n’umujyanama we mu bya gisirikare, General Muhoozi Kainerugaba, agomba kuva kuri Twitter ndetse ko babiganiriyeho bakabyumvikanaho.

Perezida Museveni yabitangaje kuri uyu wa Mbere nyuma y’iminsi General Muhoozi ashyize ubutumwa kuri Twitter bugateza impaka.

Ubwo aheruka gushyiraho, ni ubwo yatangaje tariki 04 Ukwakira avuga ko we n’igisirikare cya Uganda, bafata Kenya mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Nyuma y’ubu butumwa, Muhoozi Kainerugaba yahise anavanwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Perezida Yoweri Museveni akaba n’umubyeyi wa General Muhoozi, mu kiganiro yatanze kuri televiziyo kuri uyu wa Mbere, yavuze ko Muhoozi agomba kuva kuri Twitter.

Yagize ati “Azava kuri Twitter. Twabiganiriyeho. Twitter ubwayo si ikibazo. Ikibazo ni ubutumwa uyishyiraho.”

Gusa General Muhoozi Kainerugaba, we yavuze ko azakomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga atanga ibitekerezo ku ngingo zitari iza politiki nka siporo.

Muri iki kiganiro Museveni yatanze kuri uyu wa Mbere, yashimye umuhungu we Muhoozi ko ari Umujenerali mwiza, kabone nubwo yamuvanye ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka agahita amuzamura mu mapeti akamuha irya General.

Ubwo Museveni yazamuraga mu mapeti Muhoozi, mu ibaruwa yanditse asaba imbabazi Abanya-Kenya ku byo yari yatangaje, yavuze ko icyatumye amuzamura mu mapeti nyuma yo kwibasira Kenya, ari uko hari uruhare rukomeye yagize mu miyoborere y’Igihugu cye kandi ko azakomeza kurugira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger