AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yihanangirije abayobozi bakora ubusa Kandi bafite buri kimwe

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abayobozi ko bakwiye kumva neza inshingano bafite,bakareka gukora ubusa kuko abaturage babakeneyeho byinshi.

Ibi yabigarutseho ubwo yahuraga n’abasaga 2000 bagize Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bose bo mu gihugu,kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Werurwe 2023.

Uyu muhango wabereye mu Intare Conference Arena, i Rusororo.

Perezida Kagame yavuze ko bibabaje ko imibare y’abana barwaye bwaki,abavuye mu ishuri biyongera ukibaza niba nibyo biri mu byo bashinzwe.

Ati “Biri mu nshingano mufite, uzasubira inyuma ubwira abantu uti njyewe mfite inzererezi zingana zitya? Umubare uko uzamuka abe ariko wujuje inshingano wari ufite? Ugira ngo umubare w’inzererezi se wiyongere cyangwa uzamuke, haba habaye iki, cyangwa haba hatakozwe iki?.

Aho muba muri ku rwego mukoreraho, ku rwego rw’Akagari, iyo hari abana bavuye mu mashuri, bagahinduka inzererezi, nabyo biri mu nshingano mwagombaga kuzuza, kugwiza umubare w’inzererezi kuri ako kagari?.”

Perezida Kagame yabajije aba bayobozi bavuye mu mahugurwa ikiba kitakozwe bigatuma imibare mibi y’abanyarwanda izamuka,anababaza icyo bakora.

Ati “Abana barwaye bwaki, ibyo duhora tuvuga buri munsi, abana bagwingira, ibijyanye n’ubuzima bwabo, aho uri urababona, barahari, biterwa n’iki?.

Ubifitemo uruhare ki mu kubikemura, wowe nk’umuyobozi w’akagari, ukora iki, ukora ute, wumvikana ute n’abandi bayobozi, aho ukorera cyangwa se abadahari bari n’ahandi ariko mukwiye kuba mwuzuzanya?.”

Perezida Kagame yasabye aba bayobozi kudata igihe bakora ubusa ndetse abasaba kwisuzuma mu mikorere,bakareba ko inshingano bazuzuza.

Ati“Ibyo ubinyuze iruhande, ntubyumve, ntubivuge, ntubikemura, ibyo nibyo bita guta igihe, twese tuba twataye igihe, nanjye waje hano kuganira namwe mba nataye igihe.”

Perezida Kagame yasabwe abayobozi kuba abafatanyabikorwa bagatungira urutoki abakora ibidakwiriye ndetse abasaba kureka itekinika kuko iyo udakoze ibikorwaremezo abantu bagapfa ari wowe uba ubishe.

Ati“Muri abantu bakwicara mu cyondo ntimumenye ko ari icyondo mukavuga ngo ntabwo twakivamo kitababara.”

Yavuze ko umuyobozi udakemuye ikibazo cyabajijwe ’ibyo bitwangiriza ntibigira ingano.”

Yakomeje ati “Dufite ikibazo kinini cy’ishyira mu bikorwa ry’ibyemezo.Politiki tuba twarafashe,ni ikibazo kinini cyane.Kubera ko bihora biza,ukabisubiramo gatatu,kane,ikibazo kikaba mutubabarire tugiye kubikora,yabaye indirimbo.”

Yakomeje ati “Ugiye kubikora,ni byiza ko ubisezeranyije.Ikibazo cyari mwabujijwe niki kubikora cya gihe mwari mukwiriye kuba mubikora,nicyo ukwiriye gusubiza.Nta gisubizo afite ariko mu by’ukuri aho byaturutse n’aho.Yicaye hano,mwagiye ariko nta wakurikiranye,nta n’uwavuganye n’undi.None se bizakemurwa nande?.”

Yabibukije kandi imikoranire aho yavuze ko atumva ukuntu abantu bakora imirimo imwe badakorana.

Perezida Kagame yavuze ko bitangaje kuba abayobozi bakiri bato ariko badafite imbaraga ndetse avuga ko bakwiriye kwitaba Imana kare aho gukora ubusa.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo biganirwaho ariko bikarangira nta gikozwe aho yagarutse ku nyubako yo muri Kicukiro yategetse gukurikirana ba nyirayo ariko ntibikorwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger