AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yazamuye mu ntera umusirikare umwe mukuru

Perezida wa Repubilika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera, Col Muhizi Pascal amuha ipeti rya Brigadier General mu Ngabo z’u Rwanda.

Muhizi Pascal wagizwe Brigadier General yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro.

Mu bihe bitandukanye yakunze kugaragara mu biganiro bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano muri utwo turere, aho yaganirizaga abaturage kenshi.

Ipeti yahawe ni irya kane ryo hejuru mu gisirikare cy’u Rwanda, inyuma ya General, Lieutenant General na General Major. Ni ryo rito mu cyiciro cy’amapeti y’aba Ofisiye bo mu rwego rwa General.

Rirangwa n’ikirangantego, inyenyeri imwe ndetse n’ishusho y’intwaro.

Col.Muhizi Pascal yazamuwe mu ntera
Ipeti yahawe niryo rito mu bofisiye b’Abajenerali
Twitter
WhatsApp
FbMessenger