AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yashinje ubuyobozi bwa DRCongo ikintu gikomeye

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yashinje mugenzi Felix Tshisekedi wa DR Congo “kutubahiriza kenshi” ibyo yumvikanye n’abandi, “harimo na vuba aha i Bujumbura”.

Mu gihe ibihugu byombi bifitanye ubushyamirane bwa politike bukomeye muri iki gihe, umwanya abakuru babyo babonye bagaruka hari ibyo bashinjanya.

Perezida Tshisekedi ashinja Kagame n’ingabo z’u Rwanda gutera DR Congo aciye mu nyeshyamba za M23 ubu zigaruriye ahantu hanini mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Mu ijoro ryo kuwa gatatu mu muhango wo kubifuriza umwaka mushya, Perezida Kagame yabwiye abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda ko ahora abazwa impamvu u Rwanda rushinjwa gutera Congo.

Yavuze ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo gihora kigaruka buri gihe, “nyamara hari ingabo za ONU zihamaze imyaka irenga 20” zagiye kugikemura.

Ati: “None ndibaza ngo niba diplomasi na politike nta kibazo bifite, kuki mwaba mufite abasirikare ibihumbi birenga 10 ahantu batwara miliyari z’amadorari, ibibazo bikaguma aho, ntihagire n’ubaza ngo kubera iki?

“Abantu ntibanibaza bati ‘mu myaka itanu twashyizeho ubutumwa, ni iki bwakoze? ni iki kiva mu mafaranga dutanga?’, Abantu bakwiye kwibaza kuri ibyo.

“Ariko ibintu birakomeza bikagaruka, kandi hari ubwo butumwa [UN] yashyizweho ngo igerageze gukemura ikibazo ku bw’inyungu z’igihugu n’abaturanyi bacyo, ariko ibyo ntibyabaye.”

Amatangazo atandukanye i Bujumbura n’i Kinshasa

Kagame avuga ko nubwo ibihugu bishobora gufasha ikindi gukemura ibibazo byacyo ariko igihugu ubwacyo aricyo gifata iya mbere kwikemurira ibibazo byacyo.

Ati: “Ntushobora gutegeka igihugu cyanjye, ntushobora gutegeka Congo, ntushobora gutegeka ikindi gihugu mu mwanya wa benecyo, byaba ari ikosa rikomeye.”

Avuga ko abashinja u Rwanda ikibazo cya DR Congo babikora mu nyangu za “politike na diplomasi, hirengagijwe ibimenyetso, inyurabwenge ko ntacyo bivuze, byarapfuye.”

Perezida Kagame yashinja ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi “kutubahiriza amasezerano menshi yagiranye n’abandi” muri iki kibazo.

Ati: “Harimo na vuba aha, i Bujumbura… twaraganiriye [Tshisekedi] ahari we n’abamufasha, atanga n’ibitekerezo…twandika itangazo riha abantu ishusho y’ibyo twaganiriye n’uko bizagenda, itangazo rirasomwa ariko umunsi ukurikiyeho itangazo rinyuranye n’ibyo rirasomwa i Kinshasa.

“None ubu wambwira ko benshi muri twe n’abandi ba kure ari impumyi n’ibipfamatwi kuri ibi bimenyetso? none ikibazo nk’icyo wagikemura ute?”.

Ubutegetsi bwa Kinshasa ntacyo buratangaza ku byavuzwe na Perezida Kagame.

Kinshasa yavuze ko amasezerano yemera ari aya Luanda yategetse inyeshyamba za M23 guhagarika imirwano no gusubira inyuma, naho inama ya Kinshasa yari iyo “kongera guhura no kuganira ku kibazo” cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.

Kuki u Rwanda rwaba muri DRC?

Perezida Kagame yibaza ibyo, yasubije ko ikibazo cy’umutwe wa FDLR “kimaze imyaka hafi 30” kidakemurwa muri DR Congo, ati: “…Impamvu yo kuvana u Rwanda muri icyo kibazo ni ukugikemura.”

Yongeraho ati: “Rero mbwira abantu ngo ‘mbere yo kumbaza impamvu twaba turi muri Congo cyangwa tutariyo, banza unsubize kuri icyo kibazo’ [cya FDLR].

“Kuki umuntu yarasa ibisasu bya muzinga ku butaka bwacu akica abantu, kuki FDLR mu Ugushyingo(11) 2019 yambutse umupaka ikica abantu mu Kinigi n’ahandi, ugomba kunsubiza impamvu.

“Sinanagusaba ngo ngwino umfashe gukemura icyo kibazo, iyo bambutse umupaka turabyikemurira.”

Yongeraho ati: “Ariko mu bushobozi bwanjye, nzakora byose bishoboka kugira ngo iyi nkuru ya FDLR na jenoside n’ibyo byose abantu bakina nabyo bitazagaruka kudusura nanone.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger