AmakuruImikino

Perezida Kagame yashimiye Rayon Sports yamwifurijw isabukuru nziza y’amavuko

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye ikipe ya Rayon Sports yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko ubwo yizihizaga imyaka 65 ishize abonye izuba ,ku cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022.

Abinyujije kuri Twitter,Minisitiri wa Siporo,Munyangaju Aurore Mimosa yahaye ubutumwa Rayon Sports ko Perezida Kagame yashimye uko bamwifurije isabukuru.

Yagize ati “Kuri Gikundiro: Aba Rayon Sports.Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.Yantumye kubwira aba Rayon mwese ko abashimira byimazeyo kubw’ubutumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 65 y’amavuko.”

Ku cyumweru,Ubwo umukino wahuje Rayon Sports na Espoir FC wari ugeze ku munota wa 65, abafana bahagurutse bifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza y’amavuko.

Na nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC ibitego 3-0, ibirori byarakomeje.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yafatanyije n’abafana ba Rayon Sports mu kwizihiza isabukuru ya Perezida Kagame.

Yafashe ifoto ya Perezida Kagame yanditseho amagambo ari mu rurimi rw’Icyongereza agira ati “Isabukuru nziza y’amavuko nyakuhabwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.’’

Iyi foto yazengurutse muri stade bagenda bakomera amashyi Perezida Kagame wavutse kuwa 23 Ukwakira 1957.

Kuri uyu wa Mbere, abinyujije kuri Twitter,Perezida Kagame yashimiye abantu bose bafashe umwanya wabo bakamwifuriza isabukuru nziza.

Ati “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire byimazeyo abanyoherereje ubutumwa bwiza ku isabukuru yanjye y’amavuko.”

Yakomeje avuga ko “Nabashije gutsinda no kugira ibyo ngeraho kubera mwe cyangwa kubera ko nari ndi kumwe namwe, aho natsinzwe byatewe nanjye ku giti cyanjye, ntacyo mbashinja!!! Imigisha myinshi kuri mwe.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger