AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yashenguwe n’urupfu rwa Dr.Paul Farmer washinze kaminuza ya Butaro

Perezida wa Repubukika y’u Rwanda Paul Kagame yatewe intimba ikomeye n’urupfu rwa Dr.Paul Former witabye Imana kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Gashyantare 2022, ku myaka 62 y’amavuko.

Dr.Farner yagize uruhare mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere urwego rw’ubuzima mu bihugu birimo n’u Rwanda.

Nice urangaje imbere ku ishingwa rya Kaminuza ya Butaro (UGHE). Ubuyobozi bwayo bwatangaje ko bwababajwe n’urupfu rwe ruteye agahinda kuri yo no ku bakora mu rwego rw’ubuzima muri rusange, yihanganisha umuryango we, abakozi ba UGHE n’abandi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko bitoroshye kubona amagambo yasobanura inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Paul Farmer, umuntu, umuganga n’umugiraneza.

Yavuze ko yari abumbiye hamwe ibintu byinshi utapfa gusangana umuntu umwe.

Yakomeje avuga ko kumubura ari igihombo gikomeye mu buryo butandukanye haba ku muntu ku giti cye, igihugu nk’u Rwanda (yakunze akanagira uruhare mu rugendo rwo kwiyubaka kwacyo) ku muryango we no kuri we ubwe.

Ati “Ndabizi ko hari abandi benshi babyumva nk’uku muri Afurika no hanze yayo. Nkomeje Didi, umugore we, abana be, umuryango n’inshuti.”

Inkuru yabanje

https://teradignews.rw/dr-farmer-washinze-umuryango-partners-wafashaga-abatishoboye-na-kaminuza-ya-butaro-yitabye-imana/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger