AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yagiriye inama abayobozi n’abaturage bagihanze amaso ibihugu by’amahanga

Perezida Kagame ubwo yari ayoboye inama nkuru y’umuryango wa FPR Inkotanyi yabaga ku nshuro ya 15,yababwiye ko bakwiriye kurangwa n’imico myiza ndetse n’indangagaciro zo kwishakamo ibisubizo, bumva ko uko byagenda kose igihugu n’abaturarwanda bagomba kubaho.

Mu Nama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi yari iri kuba ku nshuro ya 15,Perezida Kagame yababwiye ko bakwiriye kurangwa n’imico myiza ndetse n’indangagaciro zo kwishakamo ibisubizo, bumva ko uko byagenda kose igihugu n’abaturarwanda bagomba kubaho.

Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye, abwira abayobozi ko nta kintu na kimwe batazi mu byo bagomba gukora, aho igihugu kiva, aho kigeze n’intumbero zacyo byose bizwi.

Yagarutse ku bihe bikomeye igihugu kirimo by’icyorezo cya Covid-19, yihanganisha imiryango yaburiyemo abayo, anasaba Abanyarwanda gukomeza gushikama bitegura no guhangana n’ibindi byorezo bishobora kuba biri imbere.

Ati “Harimo ingorane nyinshi abantu barazihanganiye, abadafite ibyo kurya bibatunga leta igerageza uko ishoboye ariko ntiyashoboye byose abantu bakiyongereraho akabo abandi bakagerageza kwifata neza no muri ibyo bigoranye ariko tukabinyuramo.”

Perezida Kagame yavuze ko mu ngorane nk’izi, habamo amahirwe atandukanye yo gukemura ibibazo ku buryo budasanzwe.

Yatanze ingero ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu byarwo by’ibituranyi aho igihe cyageze imipaka igafungwa rukisanga rukwiriye kwishakamo ibisubizo.

Ati “Muzi ko uyu mupaka wacu ari uw’Amajyepfo [wo ngira ngo ntabwo urafunguka neza] ariko n’umupaka dufitanye n’igihugu cyo mu Majyaruguru. Hari ubwo byose byafunzwe. Hari n’ibyo mu Burasirazuba hari ubwo umupaka wafunzwe.”

Mu gihe cya Covid-19, hari igihe cyageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania hari amakamyo arenga 1500 atonze umurongo. Icyo gihe Tanzania ntiyemeraga ingamba u Rwanda rwashyizeho mu kurwanya Covid-19.

Ati “Twe nk’u Rwanda mu miterere yacu itandukanye n’ibindi bihugu, icyo kirabikwibutsa ubwabyo. Kikwibutsa ko nta mwaro dufite, ko turi hagati y’ibindi bihugu, ibyo bihugu bindi icyo bishatse gukora baragikora, ntitwababuza. Byaba bibi byaba byiza bitugiraho ingaruka.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi guhora batekereza bati ‘ibi nibiramuka bibaye twabigira dute?’ ko biramutse koko bibaye ko imipaka yose ifungwa, igihugu kidashobora kurimbuka.

Ati “Tugomba kwiyubaka, tukubaka ibyangombwa biduha ibyo dukeneye, tukabikora ku bwinshi uko bishobotse. Ntabwo byose byashoboka ariko ibyangombwa, ibyo ni ibishoborwa n’abantu batekereza neza, biteguye guhangana n’ibibazo.”

Yasabye abayobozi guhindura imico, imikorere n’imyumvire kuko igihugu gihanganye no kugira ngo kibeho.

Ati “Badufungira imipaka bagira bate, tugomba kubaho. Nibura tugomba kugira bike bitubeshaho.”

Yakomeje agira ati “Kuki twakwicwa n’inzara, kuki twagomba tureba guhaha hanze?”.

Perezida Kagame yavuze ko aba baturage bafata inzira bakajya gushaka imirimo y’intica ntikize mu bihugu by’abaturanyi, bakazahurirayo n’ibibazo, bashakayo ubusa, bakwiriye guhangirwa imirimo.

Yatanze urugero ku buryo iyo urebye Nyabarongo, ubona imeze nk’umuhanda w’ibitaka ntumenye ko ari amazi kubera isuri iba yatembanye ubutaka.

Yasabye ko abo baturage bahabwa akazi ko guca amatarasi y’indinganire, leta ikabahemba ariko nabo bakagira uruhare mu kurengera toni nyinshi z’ubutaka butwarwa n’isuri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger