AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yageneye ishimwe abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri ubu uherereye mu mujyi wa  Sochi mu gihugu cy’Uburusiya, yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’imyaka 62 y’amavuko yujuje ejo ku wa 23 Ukwakira 2019.

Umukuru w’igihugu ari mu gihugu cy’Uburusiya, aho yitabiriye inama ihuje iki gihugu n’umugabane wa Afurika. Ni inama yatangiye ku munsi w’ejo ikaba yarasize Uburusiya  bwiyemeje gushyikira iterambere ry’umugabane wa Afurika binyuze mu mishinga itandukanye.

Mu bifurije Perezida Kagame isabukuru nziza harimo na Vladimir Putin uyobora Uburusiya wamutunguriye muri iriya nama. Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Nyakubahwa Paul Kagame na we ari mu bafashe umwanya bifuriza isabukuru nziza y’amavuko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda udahwema kugaragarizwa igikundiro n’Abanyarwanda.

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter ye, yafashe umwanya ashimira buri umwe wese wamwifurije isabukuru nziza.

Yagize ati” Mbere y’uko uyu munsi w’uwa 23 Ukwakira urangira aho ndi i Sochi mu Burusiya, reka mbwire mwese mwanyoherereje ubutumwa bw’isabukuru nziza y’amavuko nti mwakoze cyane. Hari abo nasubije ku giti cyabo… ku bo ntabashije kubikorera… murabyumva, namwe nabashimiye cyane.”

 

Ishimwe rya Perezida Kagame ryakurikiwe n’ibitekerezo bitandukanye ry’abamukurikira ku rubuga rwa Twitter, bose bagaragaza ko bamwishimiye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger