AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame n’umunyamabanga wa Commonwealth bemeje igihe inama ya CHOGM izaberaho i Kigali

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland batangaje ko inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM) izaba tariki 20 Kamena 2022.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubunyamabanga bwa Commonwealth, Perezida Kagame yahaye ikaze abazitabira iyi nama.

Yagize ati “Duhaye ikaze i Kigali abazitabira CHOGM izabera mu Rwanda mu 2022 yitezweho umusaruro. Imyaka ibiri ishize yatweretse ko dufite aho duhuriye cyane kurusha mbere kandi ko dukwiriye gukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego twifuza. Iyi nama yari itegerejwe cyane izaba umwanya mwiza wo guhura tukaganira ku mbogamizi duhuriyeho zatewe na Covid-19,tukuba udushya mu ikoranabuhanga ndetse n’amahirwe mu bukungu agahangwa nk’urufunguzo rwo gukemura ibibazo byugarije abaturage.”

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland we yavuze ko iyi nama igomba kubera I Kigali izaba inzira nziza yo guhsyira hamwe ibihugu bigize uyu muryango mu gushakira ibisubizo ingaruka za Covid-19.

Ati “Nishimiye ko Umuryango wa Commonwealth wongeye kunga ubumwe nyuma y’imyaka ine ishize habaye inama iheruka yabereye London. Iyi nama mu Rwanda izaduha amahirwe yo gushyira hamwe twibanda kubibazo birimo kwikura mu ngaruka za Covid-19, ihindagurika ry’ikirere, ubukene, kurushaho guteza imbere ubucuruzi ndetse no kubaka iterambere rirambye.”

Yasabye Guverinoma y’u Rwanda kurushaho gukomeza kwitegura ku buryo iyi nama izaba intangarugero, ashimira abanyarwanda bose ku byo barimo gukora ngo izabe mu mudendezo.

Iyi nama ya 26 y’ibihugu bya Commonwealth,yasubitswe inshuro 2 mu myaka 2 ishize kuko yari iteganyijwe kubera mu Rwanda tariki 22–27 Kamena 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19, cyahagaritse inama n’ibindi bikorwa bikomeye ku isi.

Ubunyamabanga bukuru ku bufatanye n’abashinzwe gutegura iyi nama bahise bafata icyemezo cy’uko iba ku mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021 ariko nabwo iza gusubikwa kuko iki cyorezo cyari kigihari.

Ubwo yasubikwaga bwa 2 kuwa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021, Perezida Paul Kagame yavuze ko icy’ibanze ari ubuzima bw’abaturage ari nacyo cyashingiweho inama yongera gusubikwa.

Yagize ati “Umwanzuro wo gusubika iyi nama ku nshuro ya kabiri ntabwo wafashwe mu buryo bworoshye. Ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage ba Commonwealth ni ingenzi muri ibi bihe bikomeye. Duhaye ikaze umuryango mugari wa Commonwealth i Kigali ubwmu mu gihe nyacyo.”

U Rwanda rwari rwaramaze gukora imyiteguro yose y’ibanze ku buryo iyi nama rwari kuzayakira nta nkomyi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger