AmakuruPolitiki

Perezida Kagame na Madamu we bitabiriye igitaramo cyiswe “Kwita Izina Gala Night”(Amafoto)

Perezida wa Repubulikay’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 04 Nzeri 2022, muri Intare Arena, bitabiriye Igitaramo cyiswe Kwita Izina Gala Night.

Perezida Kagame na Madamu, bitabiriye icyo gitaramo mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 18, umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi 20 bavutse mu mezi 12 ashize. Nk’uko tubikesha urubuga rwa Twitter rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022 ni bwo habaye umuhango ukomeye wo Kwita Izina abana b’ingangi, ubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ahaherereye Pariki y’Igihugu y’ibirunga.

Abandi bashyitsi bari muri iki gitaramo ni Didier Drogba, umukinnyi w’umunyabigwi wakiniye ikipe ya Chelsea, Dr Cindy Descalzi Pereira, umugiraneza ndetse akaba ari Rwiyemezamirimo, Juan Pablo Sorin, Umunyabigwi mu mupira w’amaguru wakiniye ikipe ya Paris Saint-Germain na Moses Turahirwa, Umunyamideli ufite inzu ikora imideli yitwa Moshions.

Umuhanzi Youssou Madjiguène Ndour wamamaye nka Youssou N’Dour, watumiwe mu muhango wo kwita izina, ni na we muhanzi w’imena wasusurukije abitabiriye igitaramo cya Kwita Izina Gala Night, aho yafatanyije n’abahanzi nka Ruti Joel, Massamba Intore na Mike Kayihura.

Youssou N’Dour, yaririmbye indirimbo ze zitandukanye, harimo n’iyitwa ‘7 Seconds’ yaje gufatanya n’itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, naryo riri mu Rwanda aho ryitabiriye umuhango wo kwita izina.

Umuhanzi Ruti Joel, na we wasusurukije abari aho, yafashe akanya aririmba zimwe mu ndirimbo za Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana, harimo nk’iyitwa ‘Just Dance’.

Kwinjira muri iki gitaramo bikiba byari Amafaranga ibihumbi 30 Frw mu myanya ya VIP, n’ibihumbi 50 Frw mu myanya ya VVIP.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger