AmakuruPolitiki

Perezida Kagame Kagame yszamuye mu ntera abandi basirikare 5 bakuru banahabwa inshingano nshya

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare bakuru ndetse bahabwa n’inshingano nshya.

Lt Col Emmanuel Ruzindana wari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDF, yazamuwe ku ipeti rya Colonel ahabwa n’inshingano nshya zo guhagararira inyungu z’u Rwanda mu bya gisirikare mu gihugu cya Uganda.

Lt Col Bakunzi Frank wari Umuyobozi ushinzwe abakozi muri RDF (RDF CSC) na we yazamuwe ku ipeti rya Colonel, anagirwa uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu bya gisirikare mu gihugu cya Misiri (Egypt).

Brig Gen Ngiruwonsanga John Baptist yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyigikira ibikorwa by’amahoro (PSO) aho ibiro bye biri ku cyicaro cya RDF ku Kimihurura.

Lt Col Bizimungu Claudien yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ishami rishinzwe Ubwenjenyeri n’Ikoranabuhanga muri RDF (Engineer Command)

Lt Col Kayisire Innocent yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Horizon Logistics, mu gihe Lt Col Jean Paul Munana yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanisha imodoka n’indege by’intambara (Engineering Brigade).

Lt Col Mafura Faustin na we yahawe kunguriza Lt Col Munana mu buyobozi bwa Engineering Brigade. Izi mpinduka zahise zihabwa agaciro zikimara gutangazwa n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.

Indi nkuru wasoma

Perezida Kagame yazamuye mu ntera umujenerali wa RDF ufite ibigwi mu rugamba rwo kurwanya ibyihebe i CaboDelgado

Twitter
WhatsApp
FbMessenger