Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame agiye guhurira na Donald Trump i Davos

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, byatangaje ko Perezida Donald Trump azahura na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ugiye gutangira kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Kagame na Trump bombi baritabira inama y’Isi yiga ku bukungu (WEF) iri kubera mu Mujyi wa Davos mu Busuwisi.

Trump agiye guhura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame unari kuyobora Umuryango w’ibihugu y’Unze ubumwe bwa Afurika [Africa Union], aba bombi bakaba bagiye guhurira i Davos mu Busuwisi aho abaherwe n’abayobozi bakomeye kuri iy’Isi bagiye guteranira mu nama y’Ubukungu.

Trump arahaguruka i New York  kuri uyu wa Gatatu ku mugoroba yerekeza i Davos nkuko byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri n’Umuyobozi Ushinzwe inama y’Ubukungu muri Amerika Gary Cohn akaba n’Umujyanama wa Trump mu by’ubukungu.

Ibiganiro hagati ya Trump na Perezida Kagame bizaba kuri uyu wa Gatanu nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byo kuri iy’Isi  byabitangaje.

Umujyanama mu by’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, H. R. McMaster, yavuze ko mu biganiro byose Trump azagira, azibanda ku mahirwe mu by’ubukungu bifitiye akamaro abaturage b’Abanyamerika nkuko Daily Mail dukesha iyi nkuru ibitangaza.

 

Ibi biganiro bije nyuma y’amagambo aherutse gutangazwa n’ibinyamakuru ko Trump yatutse abimukira baturuka mu bihugu bya Afurika, Haiti na El Salvador ko aho baturuka ari mu musarani.

Icyo gihe yari mu nama yabereye muri White House yagarukaga ku bibazo by’abimukira bakomeje kujya muri Amerika n’uburyo bishobora gukemuka.

Ayo magambo yarakaje abayobozi batandukanye barimo n’abo muri Afurika, aho Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wahise usohora itangazo wamagana iyo mvugo ndetse uvuga ko hakenewe ibiganiro bikomeye hagati ya Afurika na Amerika. U Rwanda narwo rwanenze ayo magambo, ruvuga ko niba yaravuzwe koko byaba bibabaje.

Ntabwo biramenyekana niba Perezida Kagame na Trump bazaganira ku by’ayo magambo dore ko binateganyijwe ko mubo Trump azaganira nabo harimo na Minisitiri w’intebe  wa Isiraheli Benjamin Netanyahu na Theresa , Uyu ni Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza

Perezida Kagame kandi agiye guhura na Trump mu gihe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangije politiki yo kwishakamo ibisubizo, hagabanywa inkunga z’amahanga zifashishwaga mu bikorwa by’uwo muryango.

Umujyanama wa Donald Trump m’Ubukungu , Gary Cohn, yavuze ko azasangirira ku meza imwe n’abayobozi b’amakompanyi akomeye i Burayi mu rwego rwo kubashishikariza gukomeza gushora imari zabo muri Amerika

 

Inama ya WEF yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama, izasozwa ku wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2018.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger