AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Joe Biden yisubiyeho ku magambo aherutse gutangaza kuri Putin

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden yisubiyeho ku magambo aherutse hutangaza kuri Vladimir Putin agaragaza igitekerezo cye mu buryo bushya.

Perezida Joe Biden abajijwe n’abanyamakuru niba yarahamagariye gukuraho ubutegetsi mu Burusiya, yasubije ati: “Hoya”.

Mu ijambo rye kuwa gatandatu ari mu murwa mukuru Warsaw wa Pologne ariko yavuze ko Putin “adashobora kuguma ku butegetsi”.

Ibiro bya Kremlin i Moscow byasubije ko “ibyo ntibigenwa na Biden – perezida w’Uburusiya atorwa n’abarusiya”.

Ibyavuzwe na Biden byateje urwicyekwe mu nshuti za Amerika, aho Perezida Macron w’Ubufaransa yaburiye ko amagambo akarishye ashobora kuburizamo ibiganiro by’amahoro.

Abarusiya bavuye mu mujyi wa Chernobyl – umutegetsi waho

Ingabo z’Uburusiya zavuye mu mujyi zari zafashe uri hanze gato y’uruganda rutunganya ingufu za nikleyeri rwa Chernobyl nyuma y’imyigaragambyo y’abawutuye, nk’uko mayor wawo abivuga.

Yuri Fomichev yatangaje ibyo none kuwa mbere mu mashusho ya video avuga ko abasirikare barangije akazi “bari baje gukora” bakava muri uyu mujyi wa Slavutch.

Kuwa gatandatu ingabo z’abarusiya zafashe umujyi muto wa Slavutch ndetse zinafunga igihe gito uriya mutegetsi wawo.

Gusa imyigaragambyo y’amagana y’abaturage baho yatumye aba basirikare bahita barekura uyu mutegetsi wabo.

Slavutch ni umujyi muto ahanini utuwe n’abakozi babungabunga icyari uruganda rw’ingufu za nikleyeri rwa Chernobyl ubu rudakora- aha habereye akaga kirimbuzi ko mu 1986.

Inkuru yabanje

Joe Biden yavugiye ijambo muri Pologne rishobora gututumbya umujinya wa Putin

Twitter
WhatsApp
FbMessenger