AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Emmanuel Macron wari watumiwe mu Rwanda azahagararirwa n’undi muntu

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron wari waratumiwe kuzaza mu Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25, inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994, ntabwo akije ahubwo azahagararirwa n’Umudepite witwa Hervé Berville.

Uyu mudepite azaza mu Rwanda, mu butumire u Rwanda rwahaye umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa ari kumwe n’irindi tsinda ry’Abadepite.

Hervé Berville asanzwe aba mu ishyaka rimwe na Emmanuel Macron ari ryo ‘La République en marche (LREM)’.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe ni bwo u Rwanda rwari rwatumiye perezida Macron.

Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa byatangaje ko Emmanuel Macron atazitabira ubwo butumire bw’u Rwanda kubera imyiteguro y’amatora ateganyijwe mu minsi ya vuba i Burayi.

Icyakora akaba ngo yahisemo undi muntu yizeye wamuhagararira neza i Kigali.

Hervé Berville ni umudepite ukiri muto w’imyaka 29 y’amavuko. Ni imfubyi akaba afite inkomoko i Kigali mu Rwanda, ari na ho yavukiye.

Mu 1994 ubwo yari afite imyaka ine y’amavuko yabonye umuryango wo mu Bufaransa umurera, umurerana n’abandi bana batatu wari ufite.

Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru cyanditse ko kuba Hervé Berville yagiriwe icyizere cyo guhagararira mu Rwanda umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, mu gihe yashoboraga kohereza umuminisitiri, ari ikimenyetso cyiza kigaragaza icyizere uwo mudepite afitiwe na Perezida Macron.

Depite Hervé Berville niwe uzahagararira Perezida Macron mu Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger