AmakuruImikino

Pep Guardiola yasabye imbabazi Gabriel Jesus ku bw’ikosa ryatumye Man City idatsinda Liverpool

Pep Guardiola, umutoza w’ikipe ya Manchester City yasabye imbabazi rutahizamu Gabriel Jesus, nyuma y’ikosa yakoze ryo kumwima uburenganzira bwo gutera Penaliti yahawe Riyad Mahrez bikarangira ayihushije.

Hari mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona y’Abongereza Manchester City yari yahuriyemo na Liverpool, umukino wabereye kuri Anfield Road.

Gutsinda uyu mukino byari gufasha Manchester City kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 22, igasiga Liverpool ku mwanya wa 3 n’amanota 19 cyo kimwe na Chelsea yari gusigara ku wa kabiri n’amanota 20.

Gutsinda uyu mukino kandi byari gufasha City guca agahigo kamaze imyaka 15 aho kuva muri 2003 itazi uko gutsindira ku kibuga cya Liverpool bimera.

Iyi kipe y’umutoza Pep Guardiola yabonye Penaliti yari kuyifasha kwegukana amanota 3 muri uyu mukino, ku ikosa Virgil Van Dijk yari amaze gukorera kuri Leroy Sane mu rubuga rw’amahina. Hari ku munota wa 85 w’umukino. Gabriel Jesus wari umaze kwinjira mu kibuga asimbuye Kunu Aguero yashatse gutera iyi Penaliti, gusa umutoza we yanga ko ayitera birangira ayihaye Riyad Mahrez wahise ayijugunya hejuru y’izamu.

Nyuma y’amahitamo mabi umutoza Guardiola yakoze, yasabye imbabazi Gabriel Jesus ku byabaye.

Pep yagize ati”Iyo turi mu myitozo, Mbona Mahrez atera amapenaliti kandi akampa ikizere kinshi. Ibyabaye n’ubunararibonye bwiza kuri we, ku buryo ntekereza ko ubutaha azazinjiza.”

Yongeyeho ati”Jesus  yashakaga kuyitera. Ndasaba imbabazi kuko ari njye wafashe kiriya kemezo.”

Mu busanzwe nko mu mezi atandatu cyangwa arindwi ashize, Aguero ni we wadutereraga Penaliti gusa yari ku ntebe y’abasimbura ubwo Penaliti ya mbere yatangwaga. Ubahanza ahari tuzajya dukenera penaliti ebyiri kugira ngo dutsinde igitego.”

Uyu munya Espagne asanga hari izindi Penaliti 2 ikipe ye yakabaye yahawe, harimo ikosa Dejan Lovren yakoreye kuri Aguero mu gice cya mbere, ndetse n’ikosa avuga Van Dijk yakoreye kuri Fernandinho umusifuzi akavuga ko Fernandinho ari we wakoze ikosa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger